Minisiteri y’uburezi yasohoye amabwiriza y’ibizamini bya Leta mu bihe bya Guma mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 yafatiwemo ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 dore ko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu gihugu. Muri ibyo byemezo hashyizweho Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

Ayo mabwiriza akimara gusohoka abantu benshi bagize impungenge ku buryo ibizamini bizakorwa, niba koko abanyeshuri baburaga iminsi mike ngo babikore nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze amasomo yabo agenda biguru ntege bagiye kongera kubyegeza inyuma.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza azagenderwaho mu gufasha abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta nk’uko byari biteganyijwe.

Muri iryo tangazo Minisiteri yasabye abanyeshuri bose ko ku wa 19 Nyakanga 2021 bitarenze saa Tatu za mu gitondo bazaba bageze ahateganyijwe gukorerwa ibizamini bagahabwa amabwiriza bazagenderaho.

N’ubwo ibizamini bizatangira ku wa 20 Nyakanga 2021, ariko gahunda ya Guma mu rugo izaba imaze iminsi itatu itangiye, abanyeshuri rero basabwe kuva mu rugo bambaye impuzankano z’ishuri ndetse bakanitwaza amakarita yabo mu rwego rwo korohezwa mu ngendo aho zibujijwe.

Hari bamwe mu banyeshuri biga bataha kandi kuva iwabo n’aho biga bakenera gutega, Minisiteri yasabye ko abifuza gutwara abanyeshuri kimwe n’imodoka zisanzwe zibatwara zizasaba uruhushya, zikemererwa kubafasha mu ngendo binyuze mu bufatanye na Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Uburezi.

Amasaha yo gutwara abanyeshuri mu gitondo ni uguhera saa Kumi n’imwe n’igice (5:30 AM) kugeza saa Tatu n’igice (9:30 AM) na ho amasaha yo gutaha ni ukuva saa kumi (4:00 PM) kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM).

Ku babyeyi bifuza gutwara abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bashobora kubikora bakoresheje imodoka zabo mu masaha ateganyijwe ariko bakabisabira uruhushya rutangwa na Polisi y’Igihugu.

Gusaba uruhushya bizabikorwa unyuze kuri [email protected] bitarenze ku Cyumweru, tariki 18 Nyakanga 2021.

Mu Turere tutari mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri yavuze ko ubuyobozi bwatwo bufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, buzahuza ibikorwa bijyanye n’ingendo z’abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bajya cyangwa bava ahabera ibizamini bya Leta.

Ku ruhande rw’abarezi n’abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta basabwe kuba bafite amakarita ajyanye n’iki gikorwa, kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizakorana n’uturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

-  Nta munyeshuri uzabuzwa gukora ikizamini

Nk’uko byakunze kugarukwaho n’uruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta kuko n’uzaba arwariye Covid-19 mu rugo cyangwa ku ishuri, Minisiteri ifatanyije n’inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho atuye azafashwa gukora ibizamini.

Ibi si bishya kuko no ku bana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bafashijwe bashyirirwaho uburyo bwihariye bwatumye bakora ibizamini kandi batanduje abandi.

Birashoboka ko nk’uko byagenze ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, aho abasaga 3000 batakoze byaba no ku bari gusoza ibi byiciro n’ubwo basa naho ari bakuru kandi bazi icyo gukora.

Minisiteri yahamagariye buri mubyeyi cyangwa urera umwana uzakora ibizamini gukurikirana ko yitabiriye ku gihe no kumuha amafaranga y’urugendo n’ibindi byangombwa bimufasha gukora ibizamini neza harimo n’amafunguro cyane ko restaurants zitemerewe gukora mu bice byashyizwe muri Guma mu rugo.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri y'icyiciro rusange n'ayisumbuye bashyiriweho amabwiriza abagenga bazubahiriza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)