Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye kuri RBA cyagarukaga ku ishusho y’uko icyorezo gihagaze mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere twashyizwe muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi yongereweho indi itanu kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021.
Minisitiri Dr Ngamije yagaragaje ko mu gihe ibi bice bimaze muri Guma mu Rugo icyorezo cyagabanyije ubukana muri rusange ariko ko hari utundi duce twiganjemo imirenge yo mu turere two mu Majyepfo usanga imibare yaratangiye kuzamuka.
Yavuze ko mu isesengura ryakozwe mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twashyizwe muri Guma mu Rugo yatanze umusaruro kuko ibipimo by’ubwandu bwagabanutse ndetse ko hari aho byavuye hejuru ya 10% ubu hakaba hari aho bigeze munsi ya 3%.
Yagize ati “Guma mu Rugo yo si ubwa mbere tuyikoze mu gihe cyose hafashwe izi ngamba, yagaragaje ko ishobora kudufasha cyane. Isesengura turimo dukora riri kutugaragariza ko hari imirenge yo mu turere tutari muri Guma mu Rugo biri kugaragara ko Covid-19 yiyongeye kandi bari muri Guma mu Karere.’’
Yavuze ko muri Muhanga, Huye, Ruhango na Nyamagabe mu Majyepfo no muri Kayonza mu Burasirazuba “imibare mu mirenge imwe n’imwe iri kuzamuka.”
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bagiye gusesengura uko iyo mibare mu bipimo biri gufatwa muri iyo mirenge kandi aho bizagaragara ko hari ukwiyongera gukabije kw’icyorezo bashobora kuhashyira muri Guma mu Rugo.
Ati “Ikigomba gukorwa ni uko tugomba kuyirangiza (imibare), nk’uko bisanzwe tukaganira na Minaloc, murabizi no mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu twigeze kujya dushyira uduce cyangwa imirenge imwe y’uturere yo muri Huye, muri Gisagara muri Guma mu Rugo. Nyuma yo gusesengura imibare rero umurenge umwe ukaba washyirwa muri Guma mu Rugo, ibyo ni ibintu dusanzwe dukora ariko dushingiye ku cyo imibare iba yatweretse, reka tubanze tunoze imibare yacu hanyuma tuzabikoraho nk’uko bisanzwe.’’
Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi. Kuri iki Cyumweru, Leta yayongereyeho indi itanu izageza ku wa 31 Nyakanga 2021, naho utundi turere twose tw’igihugu tuguma muri gahunda ya Guma mu Karere.