Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ku kongerwa kwa ‘Guma mu Rugo’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo hatangazwe amabwiriza mashya asimbura ayatangiye kubahirizwa ku wa 16 Nyakanga 2021, y’uko ibice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 10.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo hamaze gutangwa ibiribwa by’iminsi 10.

Yavuze kandi ko bibaye ngombwa ko Guma mu Rugo yongerwa, leta yakomeza kubagoboka kuko ubushobozi buhari kandi ifite inshingano zo gukomeza gukora ibishoboka byose ngo abaturage bagire imibereho myiza.

Ati “Leta ni igihugu ntabwo yafasha umuntu mu minsi 10, ngo nihiyongeraho indi 10 ngo ivuge ngo naragufashije nararangije, kuko ntabwo aba yabonye andi mahirwe yo gukora, ni ukuvuga ngo leta ifite iyo nshingano yo gukomeza gushaka uko abaturage batakwiheba.”

Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ukubahiriza inama tubagira ku buryo iyo minsi yagera imibare igenda igabanyuka. Kuko bariya bantu bagaragara bapimwe, wenda bashobora kuba baramupimye amaze nk’iminsi itatu cyangwa ine arwaye Covid-19 […] kugira ngo bakire badashobora kwanduza biba bisaba iminsi 14.”

Muri rusange hirya no hino by’umwihariko mu turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, hari gufatwa ibipimo ku bwinshi ari nabyo bizashingirwaho hafatwa izindi ngamba. Gusa imibare igaragaza ko ubwandu bwiyongera aho kugabanyuka.

Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima ku wa 23 Nyakanga 2021, yagaragaje ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 953 barimo 176 b’i Kigali, Musanze ni 98, Nyanza ni 70, Rusizi 65 ndetse na 52 babonetse i Rubavu.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihe inzego zishinzwe ubuzima zaba zisesenguye zigasanga abandura bakomeje kwiyongera bityo hakabaho kongera iminsi ya Guma mu Rugo, leta izakomeza gufasha abakeneye ibiribwa.

Ati “Leta imaze gusuzuma ikabona ibipimo byakwiyongera, leta irongera igafata inshingano yayo yo gushaka ibyabafasha muri iyo minsi yakwiyongeraho ariko kandi tukanasaba abaturage ubwabo kwishakamo ibisubizo bakaremera abavandimwe babo, abaturanyi babo, niko bikwiye kugenda.”

Iminsi 10 ibarwa uhereye igihe watangiye kuguma mu rugo

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu minsi ishize hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, abaturage bamwe bagerageje kubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko hariho abakomeje kwinangira.

Ati “Muri rusange turanabashimira kuko barabyumva, ukabona amasaha yo gutaha baba bageze mu ngo zabo, nta rujya n’uruza mu mihanda ariko aho batabikora ni mu duce batuyemo muri za Quartier, usanga abantu basohotse mu gipangu bahagaze ku muhanda, bari kuganira basuhuzanya, hari n’abo dusanga bari gukina amakarita.”

Yakomeje agira ati “Ni nk’aho batumva ko kuguma mu rugo bivuga kuguma mu rugo. Kandi n’iyo minsi bavuga, iminsi 10 tuba tubara, kubara iminsi 10 wirirwa hanze, ahubwo wagombye kubara uhereye igihe wagumiye mu rugo. Kuko kuba abantu birirwa hanze abo ni abatuma imibare ishobora kwiyongera.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko inzego zishinzwe ubuzima zatangiye igikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwagutse ariko icyiciro cya mbere cyagaragaje ko ubwandu bukiri hejuru by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ibipimo rusange byafashwe hagati yo ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

Ati “Ibigaragara rero ni uko imibare ikomeje kuzamuka ariko abahanga batubwira ko umuntu wanduye Covid-19, ubundi amara iminsi 14 kugira ngo abe atakibasha kwanduza abandi.”

“Bikaba bisaba ko abantu bakomeza kuzirikana ko hakwiriye kubaho iminsi yatuma bwa bwandu bwagaragaye butakiri mu bantu n’abarwaye bakaba bageze ku cyiciro cyo kuba batakwanduza abandi.”

Yakomeje agira ati “Byose bizasuzumwa n’inzego zishinzwe ubuzima gusa ndagira ngo mvuge ko kwirinda bireba umuntu ku giti cye, abaturage birinde iki cyorezo.”

Kuva 14 Werurwe 2020 abamaze kwandura Covid-19 ni 62.328, mu bipimo 1.956.860 bimaze gufatwa. Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 718.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose, ndetse by’umwihariko ku bari mu ngo zabo basabwa kujya bahora bafunguye amadirishya n’inzugi.

Minisitiri Gatabazi JMV yatangaje ko mu gihe Guma mu Rugo yakongerwa, Leta yakomeza gufasha abatishoboye nk'uko imaze iminsi ibigenza
Ibyavuye mu gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwagutse, icyiciro cya mbere bigaragaza ko ubwandu bukiri hejuru



Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Nese niba wapimye umuntu bikaba bimusaba iminsi 14 ngo akire wamushize muri quarantaine abandi ukabareka? Mubuganga nawushira muri quarantaine umuntu muzima, nta logique bifite, Nese ko mubihugu by abaturanyi izo ngamba zidahari ko badapfa ngo bashire ? Sha nuko mwafunze imipaka naho ubundi abaturage baba barahunze igihugu tukakibasigira nizo ngamba zanyu zidasobanutse, Mujye mureka kubeshya, mufite ubwoba bwo kubura inkunga kuko nakindi mushoboye...

    ReplyDelete
Post a Comment