Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri gahunda y’ubukangurambaga igamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi, Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bica amabwiriza nkana bazajya babihanirwa nk’uko n’umuturage uyarenzeho ahanwa.

Mu butumwa bwanyujije kuri twitter yagize Ati “Ku bijyanye n’abayobozi babyitwaza, bakaba barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, tubahana nk’uko abandi baturage bahanwa.”

Yavuze ko ariko abayobozi bagiye bagaragarwaho n’iyo myitwarire itari myiza bagiye bamburwa inshingano.

Ati “Abo benshi muri bo twagiye tubavana no mu kazi, Umukuru w’Umudugudu akavaho, uw’Akagari agahanwa akavaho, hari n’abo twasezereye banyuranye mu tugari, hari n’abo mu mirenge na bo byagezeho. Hari n’abayobozi b’imirenge cyangwa abo ku rwego rw’uturere bagiye bitwaza ko bafite iyo myanya bagashaka kurenga ku mabwiriza, bakabihanirwa.”

Yongeye kwibutsa abaturage ko kwirinda bikwiye kuba ibya buri wese aho gutegereza ko bikorwa n’abayobozi nk’uko usanga benshi babitekereza.

Ati “Ibyo dukora byose, twahana abayobozi, twahana abakoze amakosa, umuturage ni we ugomba kwibuka ko agomba kwirinda mbere na mbere ku giti cye, umuryango we, abo babana ndetse n’abo bakagira uruhare mu bukangurambaga bukorwa bibutsa abaturage bagenzi babo baba batabyubahirije. Badategereje ko byakorwa n’abayobozi gusa.”

Muri ibihe Covid-19 ikomeje gukaza umurego, inzego zose z’ubuyobozi ndetse n’Abaturarwanda bahamagarirwa guhuza imbaraga bagahangana n’iki cyorezo gikomeje kwibasira Isi binyuze mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryayo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ryayo cyane ko ari bo begereye abaturage no gukurikirana buri munsi ubuzima bw’abanduye iki cyorezo barwariye mu ngo zabo ngo hato badakongeza imbaga.

Umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa. Abamaze gukira ni 33.356 naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye mu gihe abagera kuri 582 ari bo bahitanywe na cyo. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.

Abayobozi bitwaza ko ari abayobozi bakaba barenga ku mabwiriza ya COVID-19, tubahana nk’uko n’abandi baturage bahanwa ndetse bibagiraho n’ingaruka mu kazi kuko abenshi bagiye bakurwa mu nshingano zabo. #Ntakudohoka@gatjmv @AissaCyiza pic.twitter.com/dQ215pyV44

— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) July 12, 2021

Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)