Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi uhagarariye ibihugu bya Afurika 23 muri IMF birimo n’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aivo H. Andrianarivelo ahagarariye ibihugu 23 bya Afurika birimo n’u Rwanda mu nama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ni umwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro.

Yavuze ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano uri hagati ya IMF n’u Rwanda n’ubufatanye bukwiriye kuranga impande zombi muri iki gihe.

Ati “Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umuyobozi muri IMF baganiriye ku mubano hagati y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF n’u Rwanda, ubufatanye hagati y’u Rwanda na IMF ndetse n’uburyo iki kigega gifasha u Rwanda cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

Akimara kubonana na Ministiri w’Intebe, Aivo H. Andrianarivelo, yavuze ko yeretswe uburyo u Rwanda ruri kuzahura ubukungu bwarwo.

Ati “ Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatugaragarije uburyo bwo kuzahura ubukungu u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, natwe nka IMF twamugaragarije uburyo IMF ifasha u Rwanda, dufite gahunda na porogaramu zitandukanye zo gufasha ibihugu birimo n’u Rwanda.”
U Rwanda ruheruka kwakira inkunga ingana n’amadolari miliyoni 200 itanzwe na IMF muri gahunda yihuse yo gufasha ibihugu mu kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo

Aivo H. Andrianarivelo ukomoka muri Madagascar ari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yajya kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2020.

Uruzinduko rwe yatangiye tariki ya 28 Kamena azarusoza ku ya 3 Nyakanga, ruri mu rwego rwo kuganira n’abayobozi batandukanye bagize ibihugu ahagarariye.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku ntambwe z'u Rwanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira na Aivo H. Andrianarivelo uri mu buyobozi bw'Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)

Kanda hano urebe andi mafoto




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)