Miss Naomie ari mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Miss wigeze kugarukwaho cyane ubwo hasohokaga amanota y'abari barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, kubera amanota adashimishije yari yagize.

Icyo gihe Miss Naomie wari urangije muri MEG (Maths Economics and Geography) yari yagize amanota 13 kuri 73 dore ko n'amasomo menshi yari yagize ikiciro cya nyuma nko muri Mathematics yari afitemo F muri Economics agiramo F.

Ubu amakuru yizewe aremeza ko Miss Naomie yagiye gusubiramo ibizamini ibizwi nka Candidat Libre akaba ari gukorera kuri site y'Urwunge rw'Amashuri rwa Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bari gukorana n'uyu munyarwandakazi wambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, yavuze ko yabanje kumubona ariko ntamenye ko ari we nyuma akaza kumenya ko ari we.

Ikinyamakuru Inyarwanda.com gitangaza ko umwe mu nshuti za Miss Naomie yemeje ariya makuru ko uyu mukobwa ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nk'umunyeshuri usubiramo ibizamini (Candidat Libre).

Ubwo ibyavuye mu bizamini by'abarangije ayisumbuye bya 2019 byasohokaga bikagaragaza ariya manota macye ya Miss Naomi, bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo mu Rwanda banenze abategura Miss Rwanda.

Bavugaga ko uriya mukobwa yahawe ikamba mu gihe ibyavuye mu bizamini byari bitasohoka nyamara bimwe mu bigenderwaho mu guhatanira ikamba ari ukuba umuntu yararangije ayisumbuye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Naomie-ari-mu-bizamini-bya-Leta-bisoza-ayisumbuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)