Miss Umuratwa yagiye muri Tanzania kuhashakir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yagiye ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cy'iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, aherekejwe na Nyina wari umutwaye mu modoka.

Akigera imbere mu kibuga cy'indege yahafatiye amashusho amugaragaza ari hafi y'indege ya RwandAir imugeza mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Nsengiyumva Alphonse utegura irushanwa rya Miss Rwanda Supranational, yabwiye INYARWANDA ko Umuratwa yagiye muri Tanzania kuri Ambasade ya Poland kuhashakira 'visa' izatuma abasha kujya muri iki gihugu guhagararira u Rwanda.

Mbere yo guhagararira u Rwanda muri Poland uyu mukobwa amaze gukora ibikorwa bitandukanye:

Aherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko yasangiye n'abana bafite imirire mibi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima. 

Ni igikorwa yakoreye mu Murenge wa Kigali aherekejwe na Irasubiza Alliance wambitswe ikamba rya Miss Popularity Rwanda 2020.

Yahaye ubufasha iyi miryango basangiye anayimeza kuyikurikirana by'umwihariko.

Muri Mata 2021, Miss Umuratwa aherekejwe n'urubyiruko rwo muri za Kaminuza basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, biyemeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mata kandi aherekejwe n'abakobwa bari bahatanye muri Miss Supranational Rwanda nabo begukanye amakamba basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

Icyo gihe, Miss Umuratwa yabwiye INYARWANDA ko biri muri gahunda yatangiye yo kumenya u Rwanda birushijeho kugira ngo azabashe kurusobanura neza muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Mu mezi atatu ashize, abategura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Supranational, Mister Supranational na Miss Polski abera mu gihugu cya Poland batangaje ko aya marushanwa yombi azaba mu mpera za Kanama 2021.

Umuyobozi w'aya marushanwa, Gerhard Parzutka von Lipinski, yavuze ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'iminsi itatu, kuva tariki 20 Kanama 2021 kugera tariki 22 Kanama 2021.

Kuva mu Ukuboza 2020, ibihugu byohereza abakobwa n'abasore muri Poland byamaze guhitamo abazabaserukira. Gerhard Parzutka yavuze ko, binejeje kuba bagiye gukora iri rushanwa mu gihe cy'impeshyi.

Yavuze ko biteguye kwakira neza abasore n'inkumi bahatanira ikamba rya Miss Supranational na Mister Supranational.

Kandi ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'ikirere cyiza, aho bafite icyizere cy'uko Isi yose izamenya ko Poland ari igihugu gifite ibyiza byinshi byo gusura.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuzima bwiza bw'abahatana ari inkingi ikomeye muri iri rushanwa. Ko bari gukorana n'inzego z'ubuzima bireba kugira ngo 'aya marushanwa yose azabe nta nkomyi'.

Ati 'Turakomeza gukorana no kuvugana n'inzego n'ibihugu bitandukanye byo ku Isi byohereza abakobwa muri iri rushanwa kugira ngo bakomeze gufata ingamba zo kwirinda Covid-19.'

Umukobwa uzatorwa muri Miss Supranational izabera muri Poland azasimbura Anntonia Porsilf umaze umwaka urenga abitse ikamba kubera Covid-19 yatumye iri rushanwa mu 2020 risubikwa. Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yagiye muri Tanzania gushaka 'visa' izatuma ajya muri Poland

Mbere yo guserukira u Rwanda, Umuratwa yakoze ibikorwa by'urukundo anasura ahantu nyaburanga kugira ngo arusheho kumenya igihugu cye

Miss Umuratwa azaserukira u Rwanda akorera mu ngata Miss Umunyana Shanitah



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107695/miss-umuratwa-yagiye-muri-tanzania-kuhashakira-ibizamufasha-guserukira-u-rwanda-muri-polan-107695.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)