MTN yahurije Riderman, Jules Sentore, Alyn Sa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 2 Nyakanga 2021, ni bwo MTN yatangaje ko yateguye igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro 27 kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

MTN yavuze ko ari igitaramo yise '+250 Liberation Virtual Party!' cy'umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda. Bati 'Twakuzaniye umuziki! Itegure kubyina injyana z'iwacu aho uzaba uri hose, muri Liberation Virtual Party.'

Iki gitaramo kizaba ku wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, kizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugera saa moya z'ijoro no ku mbuga nkoranyambaga za MTN.

Muri iki gitaramo, MTN yatumiyemo abashyushyarugamba babiri Mc Anitha Pendo ndetse na Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino usanzwe ari n'umuhanzi. Hari kandi umukobwa umwe ari we Alyn Sano ndetse na Dj umwe ari we Dj Infinity.

Iki gitaramo kirimo abahanzi babiri bakora injyana gakondo banafitanye isano aribo Jules Sentore ndetse na Joël Rumata ukoresha izina rya Ruti Joël. Ni igitaramo kandi kirimo umuraperi umwe gusa ari we Riderman.

Buri muhanzi, umushyushyarugamba ndetse na Dj batumiwe muri iki gitaramo buri wese afite amateka yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki.

Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora. Ni umunsi uzizihizwa mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

Jules Sentore watumiwe muri iki gitaramo aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Mama' yabanjirijwe n'izirimo 'Agafoto', 'Warakoze' n'izindi.

Umuraperi Riderman yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri 'Haje gushya' aherutse gusohora, 'Icupa ry'imiti', 'Inyuguti ya R', 'Nkwiye igihano' n'izindi.

Ruti Joël amaze iminsi asohora indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere zirimo 'Rasana' yakoranye na Mike Kayihura aherutse gusohora, 'Igikobwa', 'Rumuri rw'itabaza' n'izindi.

We na Jules Sentore bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 'Kwanda Music Label' yashinzwe na Rugira Patrick Maombi

Alyn Sano aherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Hono' yafashijwemo na Muyoboke Alex bivugwa ko ashobora kumubera umujyanama mu muziki we.

Uyu mukobwa azwi no mu ndirimbo ze zirimo 'None', 'Joni', 'Rwiyoborere', 'Kontorola' n'izindi.

Mc Tino ni umunyamakuru, umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba uzwi mu ndirimbo zirimo 'Njye nawe', 'Medication', 'Umurima', 'Mula' n'izindi nyinshi.

Sosiyete y'itumanaho ya MTN yahuje ibyamamare mu gitaramo cyo gufasha Abanyarwanda kwizihiza Kwibohora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107170/mtn-yahurije-riderman-jules-sentore-alyn-sano-nabandi-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-kwibohora--107170.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)