Mu bihumbi 72 basabye Polisi uruhushya mu minsi 14 ishize, abenshi babeshye ko ari abahinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP Kabera yavuze ko mu byumweru bibiri bishize ubwo hafatwaga umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’Umujyi wa Kigali muri gahunda zihariye zikumira ingendo, hari abagiye basaba Polisi impushya bashaka kurenga ku mabwiriza yashyizweho.

Mu basaga ibihumbi 72 basabye impushya Polisi muri icyo gihe, ngo abenshi batangaga impamvu y’uko ari abahinzi borozi kandi babeshya. Impamvu ni uko ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikorwa byemerewe gukomeza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19 kuri uyu wa Kane, CP Kabera yagize ati “Kuri iyi nshuro abaturage bazasabe uruhushya bafite impamvu zifatika kuko byaje kugaragara ko abantu benshi basaba impushya bashaka kugenda. Iyo habaye gahunda ya guma mu karere, akarere kaba gato cyane ku muntu, haba guma mu rugo, urugo rukaba ruto.”

Yakomeje agira ati “Mu byumweru bibiri bishize, Polisi yakiriye abantu ibihumbi 72 basabye impushya, bivuze ko ari 5500 ku munsi. Abenshi muri bo bavugaga ko ari abahinzi borozi, ariko twaje kugenzura dusanga si ko bimeze. Turabizi ko hari abari guhimba impamvu […] uzarambirwa mu rugo cyangwa mu karere amenye ko Polisi ibizi.”

Mu byumweru bibiri bishize kandi CP Kabera yavuze ko abantu ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza barimo abasaga 5000 bafashwe bari mu tubari kandi bitemewe kuko utubari dufunze.

CP Kabera yavuze ko muri iyi gahunda nshya ya Guma mu rugo, ingeso nk’izo zo kunyuranya n’amabwiriza zitemewe.

Ati “Polisi ntabwo yifuza gufata cyangwa guhana abarenga ku mabwiriza ariko uzabirengaho azabihanirwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kubahiriza ingamba zashyizweho niba koko bashaka ko Guma mu rugo irangira vuba.

Ati “Niba twihaye iminsi icumi abantu bagakomeza kujya muri twa tubari two munsi y’ibitanda, abantu bagatangira kuva mu rugo bagasurana, ni amakosa. Ushobora kuvanayo Covid-19. Iminsi icumi izagira icyo imara abantu nibubahiriza amabwiriza uko bishoboka.”

Mu guhangana n’ubwandu bushya, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Nyakanga 2021, yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi icumi uhereye tariki 17 Nyakanga, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

CP Kabera yavuze ko abaturage bakwiriye kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo
Minisitiri Gatabazi yavuze ko niba abaturage bashaka ko Guma mu rugo irangira vuba bakwiriye kubahiriza ingamba zashyizweho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)