Uyu mukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo akomeje gusuka amarira ,avuga ko yakunze umuhanzi Bruce Melodie ariko we ntiyigeze amwitaho,bituma kuri ubu asigaye akundana n'umusaza w'imyaka 98.
Tariki 29 Kamena 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga barahererekanya amashusho y'umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko ugaragara asuka amarira, akikurura hasi avuga ukuntu yakunze urudashoboka Bruce Melodie.
Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.
Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise 'Katepilla.' Agira ati 'Ngo byagenze gute?'
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk'umugabo n'umugore nk'uko yabyifuzaga kuva cyera.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y'ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n'umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.
Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y'uyu muhanzi amuhe n'umwanya wo kubonana.
Ati 'Yarankatiye ni ukuri kw'Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).'
Akomeza ati 'Mfata impano yanjye mfata abantu b'inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw'abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyaneâ¦Turagenda impano ndayimuha.'
Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay'ukuri, kandi ko n'ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.
Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby'urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k'impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.
Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n'umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.
Ati 'Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati 'none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.'
Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba 'status' za WhatsApp z'umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.
Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n'uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n'umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n'uyu muhanzi ntigeze abimubwira.
Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.
Ati 'Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati 'noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati 'ntuzawice uzaze', njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati 'karibu ngwino'.'
Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati 'Abishatse yabivuga.'
Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y'amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.