Mudasobwa zabaye iyanga, internet ibona umugabo igasiba undi: Imyigire yo kuri internet iragana he? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu byishoboye nibura ntibyagize ingaruka nk’ibikennye kuko ikoreshwa rya internet ari bwo ryigaragaje cyane.

Byatangiye amashuri menshi yumva ko Covid-19 ari ikibazo cy’iminsi mike kizakemuka ibintu bigakomeza ariko si ko byaje kugenda, icyorezo cyaje kije. Aho bigeze bigaragarira buri wese ko ikoranabuhanga ari wo murongo.

Kaminuza n’amashuri amwe n’amwe byatangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu myigire ariko imbogamizi ni zose kuko abakoresha internet mu buryo buhoraho bagera kuri 21.77 % nk’uko inyigo ya E-Government Survey 2020 yakozwe na Loni ribigaragaza.

Amashuri Makuru na Kaminuza menshi mu Rwanda aracyakoresha internet mu kwigisha ariko amikoro akaba make haba ku ruhande rw’amashuri n’abanyeshuri. Barigisha aho bishoboka ariko gutanga ibizamini ni ihurizo rikomeye.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yabwiye IGIHE ko kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga gusa babikoresha cyane akenshi iyo hari ingamba zafashwe zituma abantu badakomeza guhura nka Guma mu Rugo.

Ati “Dufite urubuga rwitwa Moodle rudufasha kwigisha tunyuze kuri murandasi kandi Mineduc yatwemereye kwigisha kuri murandasi. Ubu abanyeshuri bashobora kwiga.”

Ibi abihuje n’Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Fr. Dr. Hagenimana Fabien, yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo abanyeshuri bigira kuri murandasi kandi ko bamaze kubimenyera.

Ati “Ubu dufite uruhushya rwo kwigishiriza kuri murandasi, abanyeshuri ni bwo buryo bari gukoreha kandi ni gahunda yari imenyerewe twarayikoreshaga mu kwirinda guhuriza abantu hamwe.”

“Abanyeshuri bigira kuri murandasi haba urubuga umwarimu ashyiraho amasomo n’imyitozo abanyeshuri bakabisangaho ndetse n’uburyo bwo gukoresha amashusho barebana n’umwarimu kuri murandasi.”

Nubwo abanyeshuri bafite uburyo bigamo ariko na bo ntibazi ejo hazaza habo kuko bitewe n’ubushobozi bwa bamwe biga ariko bakaba batabasha gukora ibizamini.

Dr Tombola yavuze ko kubera izo mbogamizi zose, Moodle yifashishwa nk’uburyo bwo kwiga ariko itifashishwa mu bizamini.

Ati “Abanyeshuri bagize ibikoresho bashobora no kuba bakwigiraho ariko kuba badafite ibikoresho bihagije ntabwo byashoboka ko bakora ibizamini. Guma mu Rugo nirangira bazaza bakore ibizamini mu ishuri.”

Iki kibazo ni cyo na INES Ruhengeri ihura na cyo bakaba babasha kwiga ariko batabona uburyo bwo gukora ibizami ndetse no kwimura abanyeshuri batakoze amasomo ngiro.

Ati “Hari abanyeshuri bake batabasha kwigira kuri murandasi ariko turagerageza ubu turacyakorana n’ibigo by’itumanaho dushaka uburyo twajya duha abanyeshuri kuri internet yacu. Abanyeshuri bitabira ku kigero cya 80%.”

“Ariko hano muri INES ntabwo twakimura umunyeshuri wigiye kuri murandasi gusa, kuko iyi ni Kaminuza y’ubumenyingiro nka laboratoire utayikoze ntiyakwimuka. Turateganya ko Guma mu Rugo itazahoraraho ubu haba higishwa ibidasaba ‘pratique’, ibindi bizakorwa bafunguye kuko ntitwakimura umuntu utayikoze twaba tumuhemukiye.”

Izi mbogamizi ziterwa n’ibura ry’ubushobozi bamwe mu banyeshuri bafite zirimo kutagira mudasobwa zo kwifashisha mu kwigira kuri internet.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2019 igaragaza ko mudasobwa zose mu mashuri makuru zigenewe abanyeshuri zari 35,283 harimo 8,935 zo mu mashuri yigenga na 26,348 mu mashuri ya leta. Nibura mu mashuri yigenga, mudasobwa imwe ikoreshwa n’abanyeshuri babiri mu gihe muri Leta mudasobwa imwe ikoreshwa n’umunyeshuri umwe.

Ibi bigaragazwa n’imibare y’abanyeshuri mu 2019 bose hamwe banganaga na 86,140 harimo abo mu mashuri ya leta 35,719 n’abo mu mashuri yigenga 50,421.

Nubwo internet mu Rwanda isa n’aho ihendutse ugereranyije n’ahandi muri Afurika dore ko nibura 1GB ibarirwa 500 Frw, ntibivanaho ko hari n’abafite izo telefone na mudasobwa ariko bagorwa no kubona ayo kugura internet cyangwa ikaba igenda buhoro.

Mukeshimana Athanasie wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, yavuze ko usanga abanyeshuri benshi bagorwa no kubona internet yihuta bikaba byatuma badakurikira neza.

Ati “Amasomo aba agoye, internet ntabwo dupfa kuyifatisha, ugasanga mwarimu yagusize.”

Tombola yavuze ko ubu buryo bwo kwigira ku ikoranabuhanga budashobokera bose kuko usanga bahura n’ikibazo cy’abanyeshuri bafite ubushobozi buke, ntibabashe kubona ibikoresho ndetse na internet.

Uko iminsi ishira Covid-19 igenda ihindura isura ku buryo bigoye kumenya icyerekezo cyayo, bisaba ko mu burezi hafatwa ingamba zikomeye zizatuma abanyeshuri bakomeza kwiga muri ibi bihe kandi bakaba barangiza amasomo.

Kwigira kuri internet biracyagoye abanyeshuri biga muri Kaminuza kubera ubushobozi buke



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)