Tariki ya 18 ni bwo Kalisa n’abandi basore babiri bakubise umunyamakuru wa Flash witwa Ntirenganya Charles wari uri mu kazi ko gutara amakuru. Byabereye mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi.
Ntirenganya akimara gukubitwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabanje guhakana bwivuye inyuma ayo makuru buvuga ko atari yo, uwo munyamakuru nta wamukozeho.
Nyuma y’umunsi umwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza rirangira bufunze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona n’undi musore umwe bakekwagaho gukubita uyu munyamakuru, undi musore umwe na we wari kumwe na bo yahise atoroka.
Kalisa na bagenzi be bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Kuri ubu uyu muyobozi w’Umudugudu agiye kuburana bwa mbere nyuma yaho dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha, na bwo bukayiregera urukiko.
Ku wa 29 Nyakanga 2021 ni bwo Kalisa azatangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.
Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho, Kalisa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko ataregeje miliyoni 1 Frw.