Mugisha Moise ntiyabashije gusoza isiganwa ry'amagare mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umunsi wa mbere ku mukino w'amagare mu mikino Olpempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, aho abasiganwa 126 ari bo batangiye isiganwa ryari rifite intera ya Kilometero 234.

Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa
Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa

Umunyarwanda rukumbi wahatanaga yari Mugisha Moise, ariko we hamwe n'abandi bakinnyi 40 ntibabashije gusoza isiganwa, aho ryaje kwegukanwa na Richard CARAPAZ ukomoka muri Equateur yo muri Amerika y'Epfo.

Mu bandi bakinnyi bazwi batasoje isiganwa ry'uyu munsi, harimo Geraint Thomas ukina mu ikipe ya Ineos Grenadiers yahoze yitwa Team Sky, uyu akaba yaregukanye Tour de France mu mwaka wa 2018.

Uko bakurikiranye




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)