Hari ibintu byiza umugore yakorera umugabo we bigatuma arushaho kumwishimira cyane ndetse akanezerwa cyane mu rugo rwe nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.
1. Imibonano yigire nyambere
Ukibisoma ushobora kumvamo gukabya ariko ibuka neza icyatumye agushaka. Ntiyari abuze umutekera, umufurira, umukoropera. Yashakaga umuryango umukomokaho kandi ntiyawubona hatabayeho imibonano. Ushobora guteka neza, ugakoropa, ugafura, ndetse ukarusha abandi bagore bose muturanye. Ariko niba ugera mu buriri buri gihe ugatera umugabo ikibuno, ugahindukira ari uko abigusabye gusa, kosora hakiri kare. Urugo rwubakirwa mu buriri ibindi bikaza nyuma.
2. Tuma urugo ruba ijuru rito
Buri wese ashinga urugo yifuza ko haba ahantu hatuma anezerwa, aruhukira agatuza. Mugore menya ko uko ufata urugo rwawe bishobora gutuma umugabo ahaguma cyangwa akahahunga. Niba ushaka ko agufata nk'umwamikazi, nawe usabwa kumufata nk'umwami. Ese iyo ashoje akazi yihutira gutaha cyangwa ahitira mu kabari akaza aryama? Reba niba nta ruhare ubifitemo ubikosore hakiri kare.
3. Ubaha ibyifuzo bye
Ni byiza kumenya ibyo umugabo wawe akunda ndetse n'ibyo yanga. Menya ibyo akunda kurya, niba akunda ko mutemberana, niba yikundira agacupa, akunda imibonano se, mwumve. Niba agusabye ngo ba ari wowe umutekera wisubiza ko umukozi ahari yabikora, ni wowe yashatse ntiyashatse umukozi. Ni byinshi, wowe ibyifuzo bye byumve ubyubahe
4. Mureke ayobore
Mu muco twasanze, mu myizerere inyuranye, umugabo ni we muyobozi w'urugo, umugore akaba umufasha. Ubwo buyobozi bwe bumurekere, niba hari icyo ubona kitagenda neza mukiganireho kuko si umutegetsi ni umuyobozi kandi umuyobozi mwiza yumvikana n'abo ayobora, muzabyumvikanaho birangire neza.
5. Iyiteho
Ibuka akikurambagiza. Wahoraga wisukura, akenda gafuze, umusatsi usukuye, mbese ngo atakubonaho inenge n'imwe. None ubu wibuka kwiyitaho ari uko uvuye mu rugo gusa. Aha rero hindura, umenye kwiyitaho igihe cyose. Nava mu kazi asange ucyeye, ntabyo koga ugiye kuryama cyangwa se ugiye ahandi. Icara niyo waba nta kazi, ukarabe wisige asange ucyeye. Azahora abona uri mwiza, ukiri wawundi yarambagizaga. Wikumva ko uzambara neza ugiye ahandi, wagera mu rugo ukambara itiriningi na yo idaheruka amazi.
6. Mubabarire
Yego yakosheje ndetse wanababaye cyane. None aciye bugufi asabye imbabazi. Iga kumubabarira, niyo yaba ari ikosa asubiyemo. Iyo ubabariye, uretse kuba utuye umutwaro ubwawe, uba unafashije umugabo wawe kongera kwishima, no kumva muri we atuje kandi bigarura umubano hagati yanyu.
7. Irinde kwikuza
Mu mvugo y'ubu babyita kwiyumva. Wikumva ko ari we ugukeneye wowe utamukenera. Niyo waba ari wowe winjiza menshi kumurusha, niyo waba uri nka Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongora, irinde kwiremereza ngo umwereke ko adahari wabona abandi. Iryo kosa abagore bamwe bajya bakora bakabwira abagabo babo ngo ugiye nabona abandi bakurenzeho, ryirinde niba ushaka gushimisha umugabo wawe no kubana neza na we.
8. Menya inshingano zawe
Ibuka inshingano zawe nk'umugore mu rugo. Niba ufite umukozi, ibuka ko ataje kugusimbura ahubwo yaje kugufasha ibyo waburiye umwanya, cyangwa gukora akazi runaka mu gihe wowe udahari ngo ubyikorere. Ariko uriya ni umucanshuro, akorera amafaranga. Ntabwo ashinzwe akazi kose. Ibuka ko afite imipaka atagomba kurenga. Ibi nubwo umugabo ashobora kutabikubwira ariko hari ibyo ushobora guharira umukozi, bikabangamira umugabo. Ibaze asanze umukozi ari gusasa, cyangwa ari we umenya imyenda ari bwambare, uhari?
9. Ita ku bana
Baba abo mwabyaranye, abo wasanze afite cyangwa abo yabyaye nyuma, bose ni amaraso ye. Umugabo azashimishwa nuko uha uburere bwiza abana, ubakosora mu rukundo utari umunyarutoto. Nibyo umwana w'undi ashobora kubishya inkonda ariko wowe kora uruhande rwawe, ufate umwana wese nk'uwawe. Uko wita ku bana umugabo aba abibona kandi biramunyura iyo ubitaho uko bikwiye.
10. Ubaha aho akomoka
Baba bene wabo, inshuti ze se, bagaragarize icyubahiro bagomba, urukundo nyarwo. Niba uhora mu ntambara zidashira na nyokobukwe, niba baramu bawe baza ugahita ubereka agasuzuguro, uri kwisenyera
Source : https://yegob.rw/mugore-ibi-bintu-ubikoreye-umugabo-wawe-yarushaho-kukwishimira-cyane/