Muhanga: Abacururiza mu isoko rishya barinubira ibiciro by’ubukode bihanitse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bacuruzi barasaba ko ibiciro by’ubukode bishyuzwa buri kwezi byakaturwa kuko ngo bihanitse bagereranyije n’aho bakoreraga mbere.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyo aya mafaranga y’ubukode yiyongereyeho imisoro basanga bakorera mu gihombo.

Umwe muri aba bacuruzi utarifuje ko imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “ Ibihumbi 30 Frw ni amafaranga menshi, ongeraho n’imisoro dusora, abakiliya bagorwa no kugera hano kuko ni kure. Akenshi imboga n’imbuto zirarara zigapfa. Benshi bigira kureba abazunguzayi bakorera hasi, kugaruza n’ayo twashoye na byo ubwabyo biratugora. Bakwiye kutugabanyiriza ubukode.”

Iby’uyu mucuruzi yavuze abihuriyeho na mugenzi we wavuze ko yishyuye amezi abiri ariko afite impungenge z’uko atazayagaruza.

Ati “Nishyuye amezi abiri ibihumbi 60 Frw ariko ndanika ibicuruzwa ntawe ubireba kandi hasi mu muhanda hari abacuruza badasora. Umuntu ntiyakurira hejuru aha asize hariya hasi. Amafaranga batwishyuza ni menshi rwose.”

Aba bacuruzi b’imboga n’imbuto bavuga ko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw ku kwezi.

Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, ahuriza ku bivugwa n’aba bacuruzi b’imboga n’imbuto, akemeza ko n’abandi bacuruzi ibi biciro bibabangamiye.

Ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

Uhagarariye abashoramari bubatse iri soko rya kijyambere bibumbiye mu cyitwa MIG (Muhanga Investment Group), Dushimimana Claude, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abacuruzi b’imboga kiri kwigwaho, yemeza ko abandi binubira ibiciro ari abagiye ahatari mu rwego rwabo.

Ati “Ikibazo cy’abacuruzi b’imboga n’imbuto cyo turakizi kandi turi kubyigira hamwe n’abo bireba ngo harebwe uko bagabanyirizwa. Abandi wasanga ari abagiye ahatari ku rwego rwabo babona barimo basubira inyuma bakitwaza ko ibiciro biri hejuru, ibiciro ntabwo ari twe twabigennye twenyine byaganiriweho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent, yavuze ko mu gushyiraho ibi biciro babanje bakarebera ku yandi masoko agezweho yagiye yubakwa hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko ikibazo abona ari uko abantu bataramenyera iri isoko, aho kuba ibiciro biri hejuru.

Ati “Ibiciro bijyaho twarebeye ku masoko agezweho mu mijyi yunganira Kigali nka Musanze na Huye, kubera ibi bihe bya Covid-19 turimo, tutirengagije ko impinduka zigora, bataranamenyera aho bimuriwe, ntibyabuza ko habaho utubazo nk’utwo. Turabasaba gukora bagatuza, abantu bazagenda bahamenya na bo bamenyere, ntabwo ibiciro twabishyizeho tugamije guhombya abaturage, twabikoze ngo bakorere ahantu heza kandi hatekanye."

Kayiranga Innocent aburira abacuruzi b’imboga bavuga ko ibiciro bitagabanyijwe bajya gucururiza mu muhanda, kuko ngo batazabarebera bahesha isura mbi umujyi.

Iri soko rya kijyambere riherereye mu Mujyi wa Muhanga ryubatswe n’abashoramari bihurije hamwe muri Muhanga Investement Group (MIG). Ibiciro byo kurikoreramo byagenwe ku bufatanye bw’akarere, urwego rw’abikorera n’abashoramari baryubatse.

Muri iri soko imiryango y’ubucuruzi ireba ku muhanda Kigali-Huye ikodeshwa 250,000 Frw ku kwezi, hakaba ahandi hakodeshwa ibihumbi 150,000Frw, 100,000Frw, mu gihe abacuruzi b’imboga n’imbuto bashyiriwemo ameza bishyura 30 000 Frw.

Ni ibiciro bisa n’ibihanitse kuko mu isoko rishaje ikibanza ku bacuruzi b’imboga n’imbuto cyari 8000 Frw mu gihe abari bafite imiryango bayikodeshaga 25 000Frw.

Abacururiza mu isoko rigezweho rya Muhanga barinubira ibiciro by'ubukode bavuga ko biri hejuru



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)