Muhanga: Bane batawe muri yombi bacyekwaho kwiba amabuye y'agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe ni Ngirababyeyi Eugène w'imyaka 28, Ngirumukiza Paul w'imyaka 23, Dusingizimana Ndazivunnye w'imyaka 26 na Nizeyimana Elias w'imyaka 24, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw'abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri ikirombe, abakozi be ndetse n'abayobozi mu nzego z'ibanze.

Ati “Nyiri ikirombe cyibwagamo amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, ni we waduhaye amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bitwikira ijoro bakajya mu kirombe cye gucukuramo amabuye y'agaciro. Twakoranye n'abayobozi mu nzego z'ibanze batubwira ko hari itsinda ry'abantu biyise abanyogosi bazwiho kujya mu birombe bagacukura amabuye y'agaciro, abaturage n'abayobozi mu nzego z'ibanze batugejeje kuri bariya bane mu ngo zabo tugenda tuhasanga ibikoresho bifashisha bacukura amabuye mu birombe”.

SP Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abo bantu bafatwa ariko yibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya gucukura amabuye y'agaciro ahantu aho ari ho hose atabifitiye uburenganzira.

Ati “Abaturage tubakangurira ko umuntu ucukura amabuye y'agaciro aba abifitiye ibyangombwa bitangwa n'inzego zibishinzwe. Bariya bose babijyagamo bitazwi kandi babaga barimo guhemukira umushoramari wabiherewe uburenganzira n'inzego zibishinzwe. Byari bimaze iminsi na Polisi yari irimo kubashakisha”.

Yabibukije ko kujya gucukura amabuye y'agaciro bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye harimo kuba bagwirwa n'ibirombe bagapfa cyangwa bakamugara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)