Bamwe mu bemerewe gufungura buri munsi ni abagize urugaga rw'abikorera (PSF) bayobora amazone y'ubucuruzi, nyamara amabwiriza bishyiriyeho ateganya ko imiryango yegeranye umwe ufungura uyu munsi undi ukazafungura ejo bagasimburana, hagamijwe kugabanya ubucucike bw'abaza gushaka serivisi.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'Urugaga rw'Abikorera (PSF) baratangaza ko ibyemezo byo gufungira bamwe abandi bafunguye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 bigiye gusubirwamo.
Ibyo bitangajwe nyuma y'ibyumweru bibiri abikorera bamenyeshejwe ko bagomba gukora 50% by'iminsi bakoragaho mu kwezi kugira ngo babashe kugabanya ubucucike bw'abaza kwaka serivisi n'abazitanga, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw'ubwandu bwa Covid-19.
Nyuma y'ibyumweru bibiri ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Muhanga bwaragabanutse buva ku mubare w'abagera ku bantu 100 ku munsi bugera munsi ya 50 bandura ku munsi nk'uko bigaragazwa n'imibare ya Minisiteri y'Ubuzima itangazwa buri munsi.
Zimwe mu ngamba zafashwe ziyongera ku mabwiriza asanzwe atangazwa n'Inama y'Abaminisitiri, mu Mujyi wa Muhanga kwari ugufunga insengero no kugabanya abakozi bakorera ahahurira abantu benshi nko ku maduka imiryango imwe igafunga indi ikazafunga umunsi ukurikiyeho.
Ibyo ni na byo Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aheraho avuga ko izo ngamba zatanze umusaruro, ariko hari n'abagaragaje ko batazishimiye kuko batakira abakiriya mu buryo buhoraho kandi nta yandi mahirwe nko koroherezwa imisoro bagenerwa.
Agira ati “Mu by'ukuri ingamba twishyiriyeho dufatanyije n'abikorera zatanze umusaruro kuko ubwiyongere bw'ubwandu bwagabanyije umuduko n'ubwo bukigaragara henshi, kuko nibura twabona abantu 100 ku munsi ariko ubu turabona abantu 40-50 gutyo”.
Yongeraho ati, “Icyakora hari ibitaragenze neza abantu batishimiye byo gukinga, kuko birumvikana umuntu usabwa gusora akinze kandi abandi bakoze urumva ko bitamushimisha ariko ikigamijwe ni ukwirinda hanyuma tukarwanya icyorezo tugakora twisanzuye”.
Abayobozi b'abandi bakora iminsi yose bigateza umwuka mubi ku bafungiwe
Nyuma y'uko urwego rw'abikorera rufatanyije n'akarere rwemeje ko basimburana gufungura imiryango bakoreramo 50%, hari bamwe bakomeje gufungura kubera impamvu zitandukanye nk'ahacururizwa ibyo kurya na za Alimantasiyo, ahacururizwa amavuta n'ibikoresho by'imodoka n'amagaraji ndetse n'amabanki, ariko bagasabwa kugabanya abakozi hagakora 50%.
Nyamara hari imiryango yakomeje gukora yenda itanatanga izo serivisi kuko ngo ari abayobozi b'amazone y'ubucuruzi kukira ngo babone uko bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ayo mabwiriza mashya, ku rundi ruhande bikagaragara nko gukoresha ububasha mu nyungu z'umuntu ku giti cye.
Umuyobozi wa PSF mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu abayobozi b'abacuruzi bemerewe gufungura buri munsi ari ukubaha uburyo bwo kuza kugenzura buri munsi, kuko uwikorera atava iwe ngo aze kugenzura kandi atakoze, kandi nta kindi gihembo ategereje.
Agira ati “Twumvikanye ko abayobozi b'amazone bajya bafungura buri munsi kugira ngo babone uko bagenzura buri munsi ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza ariko bigaragaye ko bibangamye ibyo na byo twakwicara tukabyigaho bigakosorwa”.
Ku kijyanye n'amagaraji afunga umunsi umwe agafungura undi, Kimonyo avuga ko nka'amagaraji yose yemerewe gufungura ariko akagabanya abakozi ku buryo abafite icyo kibazo bagishyikiriza PSF ikagikemura.
Kayitare avuga ko amabwiriza yihariye mu mujyi wa Muhanga bayafashe igihe inama n'abikorera yabaga, ariko hakazajya humvikana abatabyishimiye, ari na yo mpamvu bagomba kongera kuganira ku bitagenda bigakosorwa, ariko abantu bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abikorera bamwe kandi bavuga ko abayobozi b'amazone y'ubucuruzi bashobora kuba baragiye baka ruswa kugira ngo ibibazo bya bagenzi babo byumvikane neza ko bagomba gukora kubera impamvu bagaragaje zitanafatika, cyangwa abari basanzwe bafitanye utubazo bakaba barabonye umwanya wo gukanda bagenzi babo.
Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa abarwayi ba Covid-19 basaga 300 barwayiye mu ngo, benshi ni abo mu mujyi wa Muhanga n'inkengero zawo, abahitanwa na yo kandi na bo bakomeje kugaragara muri ako karere.