Nyarugenge : Inzu yo guturamo yari ifite igice cy'ubucuruzi, iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yafashwe n'inkongo y'umuriro irashya irakongoka, ku bw'amahirwe ntihagira umuntu uhasiga ubuzima, ariko ntacyo beneyo baramuye.
Iyi nzu iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, yafashwe n'inkongi y'umuriro ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine.
Bikaba bikekwa ko iriya nkongi yaturutse ku mbabura y'umuturage wari uyifatishije ngo ategure amafungo ya ku manywa.
Musengimana Viater, yari afite depo y'amakara muri iyi nzu, ikaba ari na yo yabaye intandaro y'inkongi y'umuriro, yasobanuye uko byagenze kugira ngo inzu ishye.
Ati 'Nari nsanzwe nteka ibyo kurya, nafatishije imbabura uko bisanzwe ngo nteke, sinzi uko byaje kugenda iteza umuriro, ntabwo najyaga nyegereza amakara. Ni impanuka nk'izindi nta ruhare nabigizemo.'
Yavuze ko mu nzu hahiriyemo amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (Frw 350, 000) yari kujyana kuranguza amakara.
Musengimana ati 'Urabona depo yose yahiye ntacyo ndamuyemo.'
Sinibagiwe Elie, akaba nyirinzu yafashwe n'inkongi y'umuriro, ari naho atuye we n'umuryango we, yavuze ko atapfa kubara agaciro k'ibyo ahombye.
Ati 'Dore uko mpagaze uku ni cyo ndamuyemo, buri kimwe cyose cyahiriyemo.'
Yakomeje agira ati 'Uriya ucuruza amakara ngo yari agiye guteka ibyo kurya afatisha imbabura iteza umuriro, rero byafashwe bihita bifatisha amaponje umugore wange yakoragamo imisego kuko yakoraga ibya Made in Rwanda.'
Ati 'Hahiriyemo buri kimwe, intebe, ibitanda, imyenda, amafaranga nari mbitsemo, wumve ko nta na kimwe ndamuyemo. Ubu ibyo madamu yakoraga bibigendeyemo, nta bwishingizi nari mfite, ubuyobozi wenda buramfasha.'
Ati 'Uko mubibonye ntacyo baramuyemo uretse ibintu bidapfa gufatwa n'umuriro vuba, tugiye kuganira na bo twumve niba babona ubushobozi, niba ntabwo, gutabarana ni umuco nyarwanda, tugiye gushaka uko twabashakira icumbi ryihuse, ibyo kurya n'ibiryamirwa, imashini zahiye zo bizarebwa nyuma y'uko Covid-19 igenje make tuvuye muri Guma mu rugo, niba Leta yabunganira ibunganire.'
Iyi nzu yahiye ikaba yari ifite imiryango icururizwamo amakara, ndetse n'indi yakorerwagamo ubudozi bw'ibikapu, imisego, ibizwi nka Made in Rwanda.
Ku bwa mahirwe ntawaguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo akomerekeremo, igice cyo guturwamo cyari gituwemo n'umuryango wari ugizwe n'abantu 11.
Photos : Umuseke
UKWEZI.RW