Mukura ndayishyuza amezi 13, nditabaza igihugu cyanjye na FIFA – Rutahizamu wirukanywe n'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Nigeria wahoze akinira ikipe ya Mukura VS, avuga ko arimo yishyuza iyi kipe miliyoni 3.5 kumezi 13 atahembwe ndetse ko natayabona ari bwitabaze igihugu cye na FIFA akaba yarenganurwa.

Uyu rutahizamu yageze muri Mukura VS muri 2019 asinya imyaka 2, yaguzwe miliyoni 3 aho avuga ko aya mafaranga yose yayabonye.

Mu mpera za 2020, uyu mukinnyi yirukanywe muri Mukura VS ibintu avuga ko bitari bikurikije amategeko kuko atigeze abwirwa icyo azize, bityo we amasezerano ye akaba yarakomeje kuyabara nk'agifite agaciro kuko batubahirije ibyari biri mu masezerano.

Ati 'mu Gushyingo 2020 baranyirukanye mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, ntabwo bigeze bambwira impamvu nyayo nirukanywe, basheshe amasezerano bitubahirije amategeko nta kintu bigeze bambwira.'

Uyu rutahizamu wahise yerekeza muri Rutsiro FC, yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko bamwirukanye bamufitiye umwenda w'imishahara y'amezi 7 ndetse n'andi 6 ya nyuma yo kwirukanwa kuko yakomeje kuyabara kuko amasezerano ye yasheshwe binyuranyijwe n'amategeko.

Ati 'amafaranga naguzwe narayabonye yose, ikibazo mfitanye nabo ni amafaranga y'imishahara ntishyuwe, kugeza igihe nari nkibakorera amezi mbishyuza batampembye ni 7, baje kunyirukana ntazi impamvu nta kintu bambwiye, nyuma barampamagaye bambwira ko bagiye kunyishyura amafaranga yanjye yose, nagerageje kubavugisha ariko nta n'umwe witabye telefoni yanjye.'

'Inshuro baheruka kumvigisha ni igihe banyishyuraga ibihumbi 400 mu mezi 13 bamfitiye, amezi 7 nkibakorera (2019-2020), nari nkifite n'andi masezerano y'uyu mwaka w'imikino urangiye, iyo uteranyije ayo mezi yose ni amezi 13 angana na miliyoni 3 n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, niyo mafaranga bamfitiye, nagerageje kuvugana na MD(Gasana Jerome) ariko n'ubutumwa bwanjye arasoma ntansubize.'

Yakomeje avuga ko nibikomeza gutya azitabaza igihugu cye na FIFA kugira ngo yishyurwe kuko yarabakoreye ariko ntibashaka kumwishyura.

Ati 'narabakoreye, natanze ibyo nari mfite, ibi sibyo, simbona impamvu ntahabwa amafaranga nakoreye, niba bakora kinyamwuga nibanyishyure, nkeneye amafaranga yanjye nakoreye, nta kindi kibazo mfitanye nabo, nibanyishyure kuko nibatabikora kuri iyi nshuro ntibiba byiza, federasiyo y'umupira w'amaguru iwacu muri Nigeria irabimenya imfashe kwishyuza, na FIFA nzajyayo.'

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Gasana Jerome ntabwo byashobotse kuko inshuro zose yahamagawe atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Nwosu Samuel arishyuza Mukura VS imishahara y'amezi 13



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-ndayishyuza-amezi-13-nditabaza-igihugu-cyanjye-na-fifa-rutahizamu-wirukanywe-n-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)