'Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye.'_ Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi atari igihugu kiri ku ikarita gusa, ahubwo ari igihugu cy'ibikorwa by'amajyambere, bigamije guha ubuzima bwiza abaturage bose, bityo imyaka 27 ikaba ishize abanyarwanda bishyize hamwe bakabohora igihugu cyabo.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda rwizihizaho isabukuru y'imyaka 27 yo kwibohora, aho yanifurije umunsi mwiza wo Kwibohora Abanyarwanda bose.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati 'Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi, kugirango twubake umuryango nyarwanda ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese.'

Yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'igihugu, asaba buri wese kubigira ibye akurikiza ingamba zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima.

Umukuru w'Igihugu yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kwakira izindi nkingo za Covid-19, gusa yitsa cyane ku kuba igihugu cyiteguye kwikorera inkingo zacyo.

Kuri uyu munsi wo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora, imiryango 144 yo mu karere ka Musanze yashyikirijwe inzu z'amagorofa yubakiwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi.

Ni umudugudu watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020, ukaba wubatswe mu buryo bugezweho, aho unashamikiyeho ibindi bikorwaremezo binyuranye byose bigamije kuzamura imibereho y'aba baturage.

Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, usibye kuba abaturage batujwe neza, umudugudu nk'uyu uri no muri gahunda ya leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ubuhinzi.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/04/uyu-munsi-u-rwanda-ntabwo-ari-igihugu-ku-ikarita-gusa-kuri-twe-bivuze-igihugu-buri-wese-yishimira-kandi-kimuteye-ishema-kinamukeneye-_-perezida-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)