-
- Amasibo agenda ahabwa amazina anyuranye
Nk'uko biri muri raporo ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Isibo ni urwego rudafata ibyemezo, ariko rufasha abaturage mu mibanire yabo, ndetse rukaba ikiraro gihuza abaturage n'ubuyobozi.
Abo mu bice binyuranye bigize Akarere ka Musanze, bafata urwo rwego nk'ubuyobozi bwabegerejwe, aho ibibazo byabo ngo bikemuka neza kandi vuba mu bwumvikane, dore ko abaturage bose baba baziranye.
Ibyo ngo bibafasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, bikabarinda n'ingendo bajya mu nzego zo hejuru, nk'uko byari mbere y'uko begerezwa urwo rwego.
Umwe muri abo baturage witwa Nyirambarushimana Léonie ati “Ugira ikibazo Mudugudu yaba adahari Mutwarasibo agahita agikemura, urabona iyo wakigiranye na mugenzi wawe tuvuge nk'ibi by'uburengerere bw'amasambu, Mutwarasibo aratwunga kigakemuka neza kuko aba atwegereye atuzi twese, agakemura icyo kibazo atabera kuko aba agifiteho amakuru ahagije, turashimira Leta yatwegereje ubu buyobozi”.
Undi ati “Ubuyobozi bwaratwegereye, urabona niba Isibo ifite nk'ingo 12, umukuru w'isibo amenya uburyo atuyobora kuko aba atuzi, ibibazo by'amakimbirane byaragabanutse kubera inama tugirwa n'ubwo buyobozi”.
Undi wo mu Murenge wa Gacaca ati “Urwego rw'isibo rwaziye igihe, baradufasha ntibaduhutaza kuko akenshi ba Mutwarasibo bavuka muri twe, baba batuzi neza”.
Ayo Masibo, abayahagaririye ubu bitwa ba Mutwarasibo, nibo bari ku ruhembe rw'ibikorwa bifasha abaturage mu iterambere, aho bari kwifashishwa mu bufasha bwo kubahiriza ingamba zo guhangana n'icyorezo cya Covid 19.
Mutwarasibo Nyiraneza Aïsha mu Isibo yitwa ‛Tubane mu mahoro' ati “Turi imbaraga z'igihugu, iyo banyita Mutwarasibo numva ko ari urwego banshyizemo ruri hejuru rufite inshingano zikomeye. Dukemura ibibazo binyuranye birimo n'amakimbirane, nta muturage ukijya ku murenge tutabanje kumwumva”.
Undi witwa Sezibera ati “Urwego rw'Isibo rworohereje abaturage mu ikemurwa ry'ibibazo byabo badakoze ingendo, ibibazo tubafasha kubikemura, ibinaniranye ni byo bijya mu rwego rwisumbuye, tuvuge niba ari ingo 20, kumenya ibibazo byabo biroroha kurusha uko byakorohera Mudugudu uba ufite ingo zigera mu 100, abaturage na bo barabizi ko urwego rw'Isibo rufatiye igihugu runini”.
-
- Nyirambarushimana Léonie arashima akamaro k'Isibo mu mibereho ye
Uretse kuba ba Mutwarasibo bagira inama abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye, n'Ubuyobozi ku rwego rw'akarere bushimangira ko ba Mutwarasibo batanze umusaruro ufatika mu rugamba rwo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, nk'uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Musanze abisobanura.
Agira ati “Ubundi iyo ingabo ziri ku rugamba ziba zigabanyije mu byiciro bitandakanye birimo amasibo, natwe rero turi ku rugamba rw'iterambere, turebeye mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Iyo abantu begeranye baba baziranye umwe aba azi ibibazo by'umuryango w'undi, kwicarana rero bagakemura ibyo bibazo biroroha cyane, baba ari bake kandi baziranye”.
Arongera ati “Abaturage baba bahuriye ku bintu byinshi, biroroha kumenya umwana wasibye ishuri, biroroha ko abagize amakimbirane baganirizwa mu kubafasha kuyakemura, biroroha ko muri ibi bihe bya COVID-19 bafata ingamba zo kuyirwanya. Uyarenzeho bakamumenya mu buryo bworoshye bakamucyaha, mu by'ukuri uruhare rw'amasibo mu bikorwa by'igihugu ni nta makemwa”.
Urwego rw'Isibo nk'ubuyobozi bubanziriza ubundi kandi bwegereye abaturage kurusha izindi nzego, ni na ho habera ubukangurambaga muri gahunda nshya zigenda zishyirwaho na Leta, nko gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe, gutanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.
Usanga hirya no hino mu midugudu ayo masibo afite amazina ayaranga y'ubutwari, urugero nk'Isibo y'Agaciro, Isibo y'Ubutwari, isibo yo Gukunda igihugu, isibo y'Imbanzabigwi n'andi mazina anyuranye yumvikanamo indangagaciro z'igihugu.
Raporo ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu igaragaza ko inkomoko y'amasibo ituruka ku Itorero ry'igihugu, aho inkomoko y'amazina yahawe amasibo aba afite igisobanuro cyayo, kandi itorero rikaba ritorezwa mu mudugudu, bityo abaturage bagatozwa indangagaciro no gukunda igihugu.
Ubundi Amasibo y'Intore ni itsinda rito rihuza imbaraga no kurushaho kumenyekana mu mudugudu, iyo sibo y'Intore ikaba akenshi igirwa n'ingo hagati ya 15 na 20 zegeranye, aho abagize izo ngo baba basabwa gukorana byoroshye no gusuzuma intambwe buri wese atera ku rugerero rwo kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene banafatanya gucyaha utatiye igihango bafitanye.
-
- Kamanzi Axelle, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Itorero ry'umudugudu rigizwe n'abaturage bose batuye muri uwo mudugudu, aho kugira ngo iryo torero ry'umudugudu rikore neza, ryigabanya mu masibo y'Intore akigabanyamo Ingamba z'intore.
Itorero ry'umudugudu kandi ni urubuga buri wese utuye umudugudu atorezwamo kuba Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kandi ufite umuco w'ubutore ugaragarira ku mahame Intore igenderaho no kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda biyiranga, mu mikorere yayo ya buri munsi.
Amahame y'Intore agira ati “Intore ntiganya ishaka ibisubizo, intore si nanjye binyobere, ni nkore neza bandebereho. Intore ntiyoba no mu nzira y'inzitane yishakira inzira, Intore ikemura ibibazo byayo itabyimurira ku yindi, Intore ntigambanira indi, kirazira gutatira igihango, Intore ntivunda, ntisahinda, ijabo ryayo riyiha ijambo”.
N'ubwo Isibo atari urwego rufata ibyemezo, ariko rufatwa nk'urwego rugira uruhare mu bukangurambaga, mu gutanga amakuru ndetse no kuba ari ikiraro gihuza abaturage n'inzego nkuru z'ubuyobozi.