Ni amakuru atangajwe na Ibrahim Uwihoreye, Umuvugizi wa Musanze FC unashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ya Musanze (Team Manager), aho yemeza ko kwirukana abo bakinnyi byari bigeze ku rwego ubuyobozi butari bugishoboye kubihanganira, kubera amakosa anyuranye yagiye abagaragaraho mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko abo bakinnyi batari bakiri ku rwego rujyanye n'intego ikipe yifuza kugeraho mu mwaka utaha w'imikino, aho bifuza ko ikipe ijya ku rwego rurenze urwo yari iriho.
Ati “Bijyanye n'intego dufite muri saison itaha, hari abakinnyi barimo Mutebi na Sova basezerewe, nyuma yo kureba byinshi mu ma raporo atandukanye y'ibikubiye mu masezerano yabo, Sova yari afite amasezerano y'imyaka ibiri yari asigaje mu ikipe ya Musanze, mu gihe Mutebi we yari asigaranye umwaka umwe. Impamvu zijyanye na Discipline zatumye tutazakomezanya muri saison ikurikiyeho, mu gihe ku rundi ruhande Cyambade we umusaruro muke watumye habaho guhagarika amasezerano ku mpande zombi”.
-
- Mutebi Rachid, umwe mu basezerewe
Uwo muvugizi w'ikipe yavuze ko muri uko guhagarika amasezerano nta ngaruka byagira ku ikipe, kuko hari ibimenyetso bigaragaza uburyo abo bakinnyi bagiye bakora amakosa, bakagirwa inama zinyuranye ariko bakanangira kwisubiraho.
Ati “Ntacyo bishyuza, kubera ko byose bikubiye mu masezerano twagiranye mbere y'uko basinya muri Musanze FC, na za raporo zijyanye n'ababakurikiranye umunsi ku wundi, harimo abatoza ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe ya Musanze, raporo zabo zagiye zigaragaza ko hari amakosa bakoze kandi na bo hari amabaruwa bagiye bandika”.
Arongera ati “Hari nk'ibaruwa Mutebi yanditse asaba imbabazi, na Sova nawe hari amabaruwa menshi yanditse, kuri Cyambade harimo umusaruro muke ko bishobora kuba impamvu ituma amasezerano ku mpande zombi ahagarara. Nta kijyanye n'ideni ikipe ya Musanze ibabereyemo, ntekereza ko ahandi bazikosora bagatanga umusaruro, ariko muri Musanze FC byagaragaye ko tutakibashije gukomezanya nabo”.
Kubera iyo myifatire itari myiza yakomeje kuranga bamwe mu bakinnyi ba Musanze FC, aho bagiye batoroka Camp bakajya mu tubari barenga no ku zindi ngamba zijyanye no kwirinda Covid-19, byatumye muri Kamena 2021, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi JMV, abasura abibutsa ko imyitwarire myiza ari kimwe mu bituma ikipe yitwara neza.
Minisitiri abasaba gukorera hamwe nk'ikipe, kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n'ibiyobyabwenge, ruswa, amarozi n'ibindi ariko yongeye kwibutsa abakinnyi uko bagomba kwirinda Covid- 19, aho yagize ati “Covid- 19 irahari dukomeze dukaze ingamba”.
Musanze FC, ni ikipe kugeza ubu idafite umutoza nyuma y'uko yirukanye Seninga Innocent hagati muri Shampiyona 2021 azira umusaruro muke, ikaba ifite n'ibibazo by'abakinnyi ku myanya inyuranye, aho umuzamu wayo mukuru Ndori Jean Claude yamaze kwerekeza muri Gorilla FC, mu gihe rutahizamu wayo Onesme Twizerimana nawe yamaze kwerekeza muri Police FC.
Uwihoreye Ibrahim, akavuga ko nta mpungenge zihari kuko ubuyobozi buticaye, aho bukomeje kuganira n'abatoza banyuranye ndetse n'abakinnyi basimbura abirukanwe n'abagiye mu yandi makipe.