Musanze : Gitifu uvugwaho ubusinzi no gutukana yanditse asezera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 ahagana isaa yine z'ijoro, ubwo Muremangingo Jerome yakuragamo ake karenge nyuma y'iminsi anugwanugwaho gukora amakosa y'akazi mu bihe bitandukanye.

Bivugwa ko uyu Muyobozi yari yarigize akaraha kajyahe muri uriya Murenge, yatungwaga agatoki kunywa inzoga akarenza urugero ndetse no gutuka abamukuriye no guhoza ku nkeke abo ayobora.

Hari umwe mu bagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze uyu mugabo ngo aherutse gutuka ibitutsi bya gishumba abantu bifata ku munwa.

Mu bindi uyu mugabo yaba yikeka, harimo igisa no guhoza ku nkeke umwe mu bagore yari abereye umuyobozi, aho bivugwa ko Gitifu w'Akagari ka Kivugiza muri Nyange yari yaramugize igikange, amuhoza ku nkeke ko azamwirukanisha ndetse ngo akaba yakundaga kumuhamagara uko yiboneye atitaye ku masaha y'akazi ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara mu gicuku yirengagije ko ari umugore w'umugabo.

Uyu mugabo wari utaramara igihe kirekire kuri uyu mwanya, bivugwa ko yanditse asezera ku kazi nyuma y'amakosa akomeye yakoze mu kazi, akaba yahisemo gukora ibisa no gutanguranwa kugira ngo hato ataryozwa ayo makosa.

Ikinyamakuru Amizero cyo mu Karere ka Musanze kivuga ko uriya Gitifu wakuyemo ake karenge hari ikiganiro kirekire cyo kuri Telefone yagiranye na Gitifu witwa Solange cyagiye hanze yamara kubona ko nta garuriro agahitamo kwigendera amayira akigendwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Musanze-Gitifu-uvugwaho-ubusinzi-no-gutukana-yanditse-asezera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)