Amakuru y’iyegura ry’uyu Gitifu yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021 nyuma y’uko avuye mu mirimo yo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora urabera mu Kinigi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yemeje aya makuru, avuga ko yabandikiye kuri ubu bakaba bagiye gusuzuma ubwegure bwe niba bufite ishingiro.
Yagize ati "Nibyo yeguye, yatwandikiye asaba kandi iyo umuntu yanditse gutyo arasubizwa, tugiye gusuzuma ubusabe bwe turebe niba bufite ishingiro kandi ubundi akenshi iyo umuntu yanditse kuriya aba afite impamvu".
Abajijwe ku mpamvu yaba yamuteye gusezera ku mirimo ye muri iki gihe, Gitifu Muremangingo yabwiye IGIHE ko nta kindi kidasanzwe ari uko agiye gukomeza amasomo kandi ko kubifatanya bitari kumworohera.
Yagize ati " Nibyo nasabye kuba mpagaritse imirimo nakoraga kuko ngiye kwiga Master’s kandi ntabwo nari kubifatanya n’akazi. Birumvikana sinasezera ushuri ritaraboneka ariko ni ukugira ngo mbe nuzuza n’impapuro zisabwa."
Gitifu Muremangingo Jérôme wari uw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yanayoboye Umurenge wa Shingiro nawo wo muri ako Karere. Uyu mugabo mu minsi ishize yafashwe mu barenze ku mabwriza yo kwirinda Covid-19.