Musanze: Ibikorwa remezo bishya byitezweho kugabanya ubukana bw'ikibazo cy'ibura ry'amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibigega bishya bine byubatswe muri Musanze bya Metero kibe 5000 bizagabanya ingaruka zituruka ku ibura ry
Ibigega bishya bine byubatswe muri Musanze bya Metero kibe 5000 bizagabanya ingaruka zituruka ku ibura ry'amazi

Binyuze mu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa na WASAC ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), kuva muri Gicurasi 2019, mu Karere ka Musanze hibanzwe ku kubaka ibigega by'amazi mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca, Muhoza na Kinigi bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe zisaga ibihumbi bitanu.

Murigo Jean Claude, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze, aganira na Kigali today ku wa kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, yayibwiye ko ibyo bigega bishya uko ari bine, bimaze igihe gito byubatswe, kuri ubu byatangiye gukoreshwa.

Agira ati “Ibyo bigega byubatswe hagamijwe koroshya ikwirakwizwa ry'amazi mu bice byajyaga bigaragaramo ibibazo byo kutagira amazi, bitewe n'imiterere yaho yari yarakunze kugorana kuyagezamo, ndetse n'ibice byabonaga amazi bisabye ko habaho isaranganya. Ni gahunda tuzakomeza gushyira mu bikorwa no mu tundi duce dutandukanye, uko ubushobozi buzagenda buboneka, kandi twitezeho ko izagira uruhare rufatika mu kugabanya ikibazo cy'ibura ry'amazi”.

Muri uyu mushinga kandi haribandwa no ku kubaka imiyoboro mishya y'amazi no kuvugurura iyo bigaragara ko itakijyanye n'igihe.

Murigo yakomeje agira ati “Imyinshi mu miyoboro yari imaze igihe kinini yarubatswe, bigaragara ko ishaje kandi itagihaza abaturage, bishingiye ku bwiyongere bwagiye bubaho uko imyaka yagiye ihita. Hari nk'ahari imiyoboro mito byagiye biba ngombwa ko tuyisimbuza iminini, ahandi hatari iyo miyoboro, tugenda tuhahanga imishyashya, tugamije kongera umubare w'abagezwaho amazi meza”.

Muri rusange umushinga wo kwagura no kuvugurura imiyoboro y'amazi mu Karere ka Musanze, kuri ubu ugikomeje gushyirwa mu bikorwa, biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2021, ushowemo miliyari 5.6 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Ukubiyemo ibikorwa byo kubaka ibigega binini n'ibito, imiyoboro y'amazi ireshya ka Km zisaga 100, za Kiosque zigenewe kugurishirizwamo amazi ku batayafite mu ngo zabo n'ibindi.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Musanze, cyane cyane mu bice byakunze kujya bibura amazi, ngo uyu mushinga w'ikwirakwizwa ry'amazi meza, bawitezeho impinduka zikomeye.

Mukandayisenga Sandrine wo mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza, avuga ko bagiraga robine zitajya zizamo amazi.

Ati “Wasangaga benshi dutunze robine mu ngo, ariko ntaho dutaniye n'abatazigira, kubera kubura amazi, akaba yamara igihe kiri hagati y'icyumweru n'ibyumweru bibiri twarayabuze. Ariko muri iyi minsi noneho, ntabwo tukibura amazi kenshi nk'uko byahoze, ku buryo rwose bikomeje gutya, yaba ari intambwe nziza irimo guterwa mu kuturinda kongera gukora ingendo ndende tujya gushaka amazi kandi ku kiguzi kiri hejuru, bitewe n'uko yabaga yabuze”.

Iki kigega cyubatswe ahitwa i Nyamagumbagifite metero kibe 2000, kije kunganira ibindi byari bisanzweho
Iki kigega cyubatswe ahitwa i Nyamagumbagifite metero kibe 2000, kije kunganira ibindi byari bisanzweho

Ubuyobozi bw'Ikigo WASAC, buhamya ko hagikomeje gukorwa n'izindi nyigo, zizashingirwaho hashyirwa mu bikorwa indi mishinga mishya, yo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego Leta yihaye, yo kugeza amazi meza kuri benshi.

Muri gahunda y'Iterambere (NST1), u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza, aho nko mu bice by'icyaro nta muntu uzaba agikora urugendo rurenze metero 500 ajya kuvoma, mu gihe abatuye mu mijyi bo, abazaba badafite amazi mu ngo zabo, nta muntu uzaba agikora urugendo rurenga metero 200 ajya kuvoma.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)