Uyu mwana witwa Iratuzi Solange, yapfuye afite imyaka 12 aho yari asoje amashuri abanza, bakaba bamusanze amanitse mu giti cy'avoka.
Uriya mwana kandi ngo kuriya giti cy'avoka bamusanzemo yapfuye, ejo mu gitondo yari yakizindukiyemo ahanura avoka.
Nubwo hahise hatangira iperereza ku cyaha kishe uriya mwana ariko harakekwa ko yaba yiyahuye.
Umurambo wa Solande wari uhambiriye mu ijosi n'umupira yambaraga, wabonywe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021 ukaba wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma ry'icyamwishe.
Nteziryayo Epimaque uyobora Umurenge wa Kimonyi, avuga ko ubwo bageraga aho uriya murambo wari uri bahise biyambaza RIB igahita ijyana umurambo mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ati 'Ariko muri iki gitondo amakuru bampaye ni uko bagiye kumujyana ku Bitaro bya Kacyiru ngo hakorwe ibizamini bya muganga habe hamenyekana icyaba cyamwishe.'
Uyu muyobozi avuga ko yagerageje kuvugana n'abo mu muryango wa nyakwigendera ariko bakamubwira ko ntakibazo uriya mwana yari afitanye n'ababyeyi cyangwa abaturanyi.
Yagize ati 'Nasanze ntakibazo gihari haba mu babyeyi ndetse n'abana, ikindi ni uko no ku ishuri yigagaho nabo bambwiye ko ntakibazo bari bazi kuri uyu mwana."
Imfu zo kwiyahura zikomeje kwiyongera muri iyi minsi dore ko no mu mpera z'icyumweru cyashize, hari umuhabo wo mu Karere ka Nyagatare wiyahuye yitwikiye mu nzu na Lisansi agahiramo agakongoka n'ibyari biri muri iyo nzu byose.