Muyoboke Alex asanga Minisiteri ishinzwe abah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze kandi ko Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano ikwiye kugira icyo ikora igafasha abahanzi cyane ko arirwo rwego rwagizweho ingaruka zikomeye cyane muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2020 ubwo iki cyorezo cyazaga ibitaramo n'ibindi bifite aho bihurira nabyo n'ahahurira abantu benshi bigahagarara.

Yagize ati: 'Nibyo rwose kandi twagiye tubivuga ariko minisiteri yigeze kugeraho tubona ishyizemo miliyoni 300 twagiye tubisaba leta kenshi nk'uko mu bindi bihugu byagiye bigenda,

Abahanzi batabarwa kuko icyari kibatunze ni uguteranya ibihangano n'abantu benshi bakaririmba twagiye tubivuga rero leta ibitekerezeho, yongere itekereze ubuzima bw'abahanzi uko babayeho kuko bari batunzwe n'umuziki,

Kuko n'amahoteri yarafunzwe kandi ayo mahoteri yafunzwe hari bamwe bacuranga abaririmbagamo za Karaoke, abahanzi baririmbaga mu bitaramo amafaranga akaza rero ni ubufatanye na Leta ikongera ikabatekerezaho n'ubwo batekereza wenda abantu bameze nabi bumve ko ba bahanzi bamaze umwaka badakora, minisiteri kenshi nagiye mbisaba ngira nti nyabuneka nimurebe'.


Muyoboke Alex asanga Minisiteri ifasha abahanzi yagakwiriye kugira icyo ikora

Yakomeje agira ati: 'Icyo nasaba minisiteri ishinzwe abahanzi nitabare kubera ko abahanzi babayeho nabi kuko icyari cyibatunze barabizi neza ko icyari kibatunze ari umuziki kandi iyi corona ntabwo wajya ahantu hateraniye abantu .

Abandi wasangaga ari abakinnyi b'umupira bakabona n'igice cy'umushara ariko abahanzi bo ijana ku ijana bamerewe nabi'.

Muyoboke Alex yakomeje avuga ko kumara umwaka n'amezi atandatu umuntu adakora ari ibintu bikomeye ati 'ni ibintu biteye ubwoba rwose'.

Avuga ko 'Abanyarwenya, abategura ibitaramo, ibirori n'inama, abaririmbyi, mbese muri rusange abatunzwe n'ubuhanzi bose bamaze igihe batinjiza agafaranga kubera ko ibitaramo ari bimwe mu bikorwa byahagaritswe kubera Coronavirus.''

Muyoboke Alex aherutse kuvuga ko mbere ya covid-19 yari yabashije kubona amasezerano yari kumuhesha ibihumbi 17 by'Amadolari ya Amerika, ahwanye na Miliyoni 16 n'ibihumbi 200 mu mafaranga y'u Rwanda.


Muyoboke Alex yafashije abahanzi bakomeye

Alex Muyoboke wigeze gukorana n'abahanzi nka Tom Close, Meddy n'abandi, yemezaga ko mu minsi ya mbere ya covid-19 yari yaraguze headphones cg ecouteurs zitagira imigozi (wireless), yagombaga gukoresha muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Congo Brazzaville.

Alex kandi yakomeje avuga ko muri ibyo bihugu byombi ari ho yari yizeye gusarura akayabo ka miliyoni 16 n'ibihumbi 200 frw, kuko hatari hagera utubyiniro dukoresha izo headphones umuntu akoresha wenyine akumva indirimbo ashaka, abandi na bo bakumva izabo nta rusaku ruhari.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107720/muyoboke-alex-asanga-minisiteri-ishinzwe-abahanzi-ikwiriye-kubatabara-kuko-babayeho-nabi-c-107720.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)