Umuhanzi, umwanditsi, umuririmbyi akaba n'umucuranzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana zirimo: Umuyoboro, kuki turirira, njyana i Gorogota, n'izindi nyinshi tutarondora, Alex Dusabe atangaza ko atumva ukuntu umuntu yabura umwanya wo gukorera Imana.
Mu kiganiro The Gosple Relax kuri LifeRadio niho uyu muhanzi yatangarije ibi, yabivuze nyuma yuko hirya yo mu ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba benshi bamaze no kumumenya mu mirimo y'ubucuruzi mu bijyanye no gutunganya amafunguro(amafi). Aha rero ngo benshi bakeka ko ashobora kuzatwarwa nabyo umurimo w'Imana ukadeha, ariko ngo siko biri.
Yabisobanuye umuri aya magambo agira ati' Umuzi wo gukunda iby'isi Bibiliya irawutubuza, dukora kugira ngo tubeho, tubashe gutunga imiryango yacu tutabera inkomyi ubutumwa bwiza. Ariko akazi n'amafaranga ntabwo bikwiriye gusimbura umwanya w'Imana'
Alex Dusabe ngo mu gihe icyorezo cya Covi19 kizaba gicogoye, abantu bamwitege kuzamubona hirya no hino mu ivugabutumwa. Yakomeje agira ati' Imiryango niyongera gukinguka Covid yarangiye, nzamara umwanya munini namamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu, mu bitaramo, mu biterane hirya no hino haba aho bazajya bampamagara, haba aho nzajya njya kubyitegurira'
Yavuze ko abaririmbyi b'indirimbo zihimbaza Imana bakwiye kgushaka ikindi kintu bakora kibafasha mu buzima bwa buri musi, aho gutegereza ko mu rusengero ariho bzakura amaramuko ati" Ndabashishikariza gushaka undi murimo bakora, bakajya bajya mu rusengero bagcuranga badasaba ifaranga na rimwe, bagakoresha amaboko yabo. Bakajya mu rusengero gukora ibijyanye n'impano yabo, ubundi kuva ku wa mbere kugeza ku gatandatu akajya mu kazi "
Hari bimwe mu bintu umuhanzi Alex Dusabe yagaragaje bigomba gukosorwa mu bavugabutumwa, by'umwihariko ku baririmbyi, abacuranzi, abahanzi, amakorari ari nacyo gice abarizwamo. Ngo mu gihe hatabayeho kwita kuri ibyo, bizahora bikoma mu nkokora ubutumwa bwiza bwa Yesu. ' Ikintu cya mbere nasaba ko dukosora najye ndimo, ku baririmbyi reka abe ari bo mperaho:
Ni ukubaka ubuhamya. Dukeneye kubaka ubuhamya nihereyeho, abaririmbyi bo mu makorari, abaririmbyi ku giti cyabo, abacuranzi, mbese abo bantu bakora iyo mirimo yo guhimbaza Imana. Dukeneye kubaka ubuhamya bwiza mu ngo zacu ku bazifite, mu miryango yacu aho tuba tukagira ubuhamya bwa gikristo, nanjye ndi kurwana nabyo Imana izamfasha.
Icya kabiri, ni ukuririmba ubutumwa bwiza nta kuririmba ibyo umuntu yiboneye byose."
Uyu muhanzi abajijwe niba mu ndirimbo zitwa ko ari iza gospel, hari iziba zitarimo ubutumwa bwiza yasubije agira ati' Indirimbo nyinshi zirapfuye! Wumva ari amarangamutima, wumva ari amagambo y'abantu, wumva mbese ari ikintu kidafite ubuzima. Gusa nyine akaba ari amagambo wumva arimo Imana, akaba arimo Yesu ariko wajya kureba mu byanditswe byera ugasanga rwose ntibirimo guhura neza.
Ikindi kibi numva nananga cyane ni ukuririmba kugira ngo wiyubakire izina ryawe, iki nacyo kirapfuye. Nagira ngo mbibutse ko turi abagaragu dufite ibintu twahawe ariko tuzabazwa. Hanyuma rero bizatugora, niba Umwami(Yesu) yaravuze ngo mugende mumvuge mubwire abantu ibyanjye, hanyuma akazasanga twakoresheje ibye mu nyungu zacu: Twitaka, twivuga, tugaragaza ko ari twebwe dushoboye n'ibindi byose bigenda bigaragara, urwo ni urubanza ruteye ubwoba."
Umuramyi Alex Dusabe icyo asaba ab'itiriwe umurimo w'Imana ni iki?
Yifashishije urugero rwa Yohana umubatiza, yakomeje agira Inama abantu bose bafite aho bahurira n'umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ati' Turasaba rero ko abantu bagaruka mu butumwa bwiza bakongera bakavuga nyirabwo. Yohana(abatiza) yaravuze ngo 'Dore ntama w'Imana, dore ukuraho ibyaha by'abantu'. Buriya Yohana hari ubwo yari kuzamuriramo izina rikomeye mu isi, ariko yaravuze ati si njyewe. Rero natwe abaririmbyi, n'abakozi b'Imana bafite amatayitozi(Titles) atandukanye tugiye tuvuga ngo 'Si jyewe, dore Ntama w'Imana, dore ukuraho ibyaha by'abantu abe ariwe mwumvira, abe ari we mukurikira" iyo niyo message naha bagenzi banjye.
Alex Dusabe atangaza ko afite gahunda yo gusubiramo indirimbo ze cyane cyane izamenyekanye kera, dore ko abantu benshi bamumenye ku ijwi. Ariko ko ubu bashobora no gukurikira amashusho y'indirimbo ze ku rubuga rwe rwa YouTube " Alex Dusabe"
Kurikira hano: "NJYANA I GOLGOTHA" Album No 2
Source : https://agakiza.org/Nagira-ngo-mbibutse-ko-dufite-ibintu-twahawe-ariko-tuzabazwa-Alex-Dusabe.html