Umukinnyi w'umunya â" Nigeria usoje amasezerano muri Mukura VS, Lucky Emmanuel aratakambira iyi kipe kugira ngo imwishyure amafaranga ye yose agera kuri miliyoni 3, bitaba ibyo akitabaza FIFA.
Lucky Emmanuel yinjiye muri Mukura VS muri 2019 mu kwezi kwa Nyakanga, ayisinyira imyaka 2, ubu ikaba igeze ku musozo.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi avuga ko ikipe ya Mukura VS yanze kumwishyura amafaranga ye harimo ayo yaguzwe n'imishahara byose bigera kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.
Avuga ko ubwo yasinyiraga iyi kipe atishyuwe amafaranga ye abwirwa ko azayahabwa mbere y'uko shampiyona itangira(2019-2020), ntiyaje kuyahabwa ariko nyuma yahawe igice.
Ati 'nasinyiye Mukura VS 2019, natanze ibyo nari mfite byose kuri yo ariko bisa nkaho nta gaciro byahawe. Ubwo nasinyiraga Mukura yagombaga kunyishyura miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda nk'amafaranga nguzwe(recruitment) mu gihe cy'imyaka 2, ariko sinayabonye.'
'Twumvikanye ko mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2019-2020 utangira ngomba kuba nishyuwe amafaranga yanjye yose, niko twari twumvikanye, shampiyona yaratangiye mpura n'ibibazo mbura n'icyo kurya njya kubinginga ngo banyishyure, baje kumpa miliyoni yonyine muri miliyoni 2 bagomba kunyishyura, kuva icyo gihe Mukura yanze kunyishyura amafaranga yanjye, naragerageje ndahatiriza muri iyi myaka 2 ariko byaranze, ni uwuhe mukinnnyi wakihangana imyaka2?'
Yakomeje avuga ko yabwiwe kwihangana ariko arategereza amaso akaba yaraheze mu kirere kuko ubu n'ubuyobozi butagishaka kuvugana na we.
Lucky wasoje amasezerano ye muri Mukura VS, avuga ko akeneye gusubira iwabo muri Nigeria bityo ko iyi kipe igomba kumwishyura amafaranga ye aho kuri aya mafaranga yaguzwe atabonye hiyongeraho amafaranga y'umushahara w'amezi 9
Ati'amasezerano yanjye ararangiye, ngomba gusubira mu rugo muri Nigeria, ndasaba Mukura kunyishyura amafaranga yanjye asigaye, bakampa n'urupapuro rundekura(release letter), mfite urutonde rw'ibindi bagomba kunyishyura nk'imishahra y'amezi 7 ubwo bahagarikaga amasezerano tutabyumvikanyeho (Mata 2020 â" Ukwakira 2020), bagomba kuyanyishyura kuko ntabiri mu masezerano yanjye ndetse nta n'ubwo twigeze tubyumvikana, bagomba no kunyishyura andi mezi 2 nayo bahagaritse tutabivuganye(Gashyantare na Werurwe 2021).'
Yakomeje avuga ko iyi kipe itigeze inabishyurira inzu nk'uko babyumvikanye none bakaba barimo baterwa ubwoba ko bazasohorwa mu nzu mu minsi 3 nibaba batarishyura, akaba agiye kwitabaza FIFA.
Ati'hari n'amafaranga y'ubukode bw'inzu, ntabwo bigeze bayishyura none nakiriye telefoni ivuye ku wo dukodeshaho atubwira ko nitutishyura mu minsi itatu duhita twirukanwa mu nzu, ndi umunyamahanga, ndajyahe? Ntibayampaye ngo nyangize, ndimo ndabinginga ngo banyishyure, amasezerano yanjye yararangiye ndakora iki muri iki gihugu? Ngomba gusubira muri Nigeria kureba umuryango wanjye.'
'Iyi kipe nyikiniye imyaka 2, hari abakinnyi baje nyuma yanjye barasinya bahita babishyura, kubera iki njye? Ni uko ntafite umvugira? Simbasaba ibirenze, nibampe amafaranga yanjye nicyo cyonyine, ngiye kujya no muri FIFA, ndajya ku biro bya FIFA kugira ngo mbone ubutabera, ngeze aho nterwa ubwoba ko nzasohorwa mu nzu? Nibishyure inzu ntibayinsohoremo.'
Avuga ko yagerageje kuvugana na Nizeyimana Olivier wahoze ari perezida wa Mukura VS ariko ntiyagira icyo amusubiza kandi abizi neza ko ari umugabo mwiza ntazi icyabaye kuri iyi nshuro. Yanavuganye kandi n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Mukura, Gasana Jerome ariko na we ntiyagira icyo amusubiza.
Lucky Emmanuel arishyuza Mukura VS amafaranga y'u Rwanda miliyoni 3, harimo miliyoni 1 yasigaye ku mafaranga bamuguze, imishahara y'amezi 9 aho yahembwaga ibihumbi 200(Mata â" Ukwakira 2020 na Gashyantare â" Weurwe 2021) hari kandi n'ibihumbi 200 by'icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda yiyishyuriye ibihumbi 200, akaba asaba no kwishyurirwa itike y'indege imusubiza iwabo muri Nigeria.