Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z'umutima.
Nubwo hari imiti itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona, si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga ngo usuzumwe neza.
Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.
Uburyo busanzwe wakoresha mu guhagarika kugona
-
Hindura uburyo uryamamo
Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n'ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.
Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe, hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo, ituma uryamira uruhande rumwe.
Gusa niba ibi ubikoze, ntibigire icyo bihindura, kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye, aha uba ugomba kugana kwa muganga.
-
Irinde kunywa inzoga
Kunywa inzoga kimwe n'ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.
Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.
-
Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama
Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk'izi nzoga, nkuko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kiuryama urushye cyane.
Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona.
Niba urushye cyane cg umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.
-
Ugomba kugabanya ibiro
Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.
Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n'abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.
Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w'umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye. Â
-
Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama
Kunywa ibyo kunywa birimo n'amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.
Amatembabuzi aba mu myanya y'ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.
Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n'ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5
-
Sukura mu mazuru, aho umwuka uca
Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.
Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.
Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.
-
Hindura imisego uryamaho
Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.
Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n'imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.
Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n'inyamaswa ziba mu nzu nk'ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.
Niba ku manywa, uba umeze neza byagera nijoro ugafungana nta kabuze ni ibyo byose bibitera, niyo mpamvu ugomba gushaka uko ubyirinda.
Muri rusange, kuryamira uruhande rumwe, ukirinda kuryama urushye cyane cg wanyweye inzoga, ukoga amazi ashyushye mu rwego rwo kwirinda gufungana nijoro, ibi byose byagufasha kwirinda kugona, niba ubona bitagufashije, ni ngombwa kugana kwa muganga.
Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-byagufasha-guhagarika-kugona-mu-gihe-usinziriye/