Uyu muhanda ukora ku Mirenge ya Rukira na Murama yo mu Karere ka Ngoma, ukanakora ku wa Nasho wo muri Kirehe, uri kubakwa na NPD Cotraco. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G. Buffett usanzwe ufite n’ibikorwa byo kuhirira imirima y’abaturage i Kirehe.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunguye ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda wahawe amezi 15 ngo ube wuzuye.
Bamwe mu baturiye aho uyu muhanda uri kubakwa bashimishijwe no kuba bagiye kwegerezwa uwa kaburimbo, bavuga ko ari nk’igisubizo bahawe mu mibereho yabo.
Karemera Stiven utuye mu Murenge wa Rukira mu Kagari ka Buriba mu Mudugudu wa Kanzenze, yavuze ko yishimiye kubona kaburimbo mu gasantere kabo ahamya ko bizatuma batongera guhendwa n’ababaguriraga imyaka yabo.
Ati “Twari dusanzwe dukoresha uyu muhanda mu buryo iterambere ryari rike bitewe nuko wononekaraga cyane igihe imvura yabaga yaguye. Hari ibinyabiziga bitageraga mu murenge wacu cyane cyane imodoka zitwara imyaka, ibi byatumaga abacuruzi bake twabonaga baduhenda cyane none ubu uyu muhanda niwuzura tuzashobora kugira abaguzi benshi.”
Habimana Olivier usanzwe akora akazi k’ubumotari we yavuze ko bishimiye umuhanda mwiza bagiye kubakirwa urimo kaburimbo, kuko bagorwaga cyane no gutwara abagenzi mu gihe cy’izuba ryinshi ngo kuko wabagamo ivumbi.
Yakomeje agira ati “Ikindi amapine yacu yashiraga vuba bitewe n’umuhanda mubi none bagiye kuwutwubakira bitume na moto zacu ziramba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho ibisubizo bitandukanye mu korohereza ubucuruzi.
Ati “Uje gukemura ibibazo byari bihari mu migenderanirane, nubwo wari uhari ukoze mu buryo bw’igitaka busanzwe ntiwari ukoze neza. Aka ni agace dufite kera ibitoki byinshi, imodoka zabijyanaga i Kigali zagorwaga no kuwunyuramo ndetse n’indi myaka nayo bikagorana.”
Uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uyu muherwe asanzwe afite ibikorwa byo kuhirira abaturage barenga 2000 ku buso burenga hegitari 1100 mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.