Ngororero: Abanyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo batwika ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, saa Mbili n’igice, mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, aho itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri batandatu bakekwaho kuba imbarutso yo kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri.

Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yemereye IGIHE ko batangiye gukurikirana abakekwaho gutangiza ibi bikorwa, hafatwamo batanu.

Ati “Ni byo koko hari ibyo twamenye, hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.”

Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y’ubukure bityo bakaba bakurikiranwa mu mategeko ku byo bakoze mu gihe byaramuka bibahamye.

Nubwo batanu muri bo bafashwe ariko ukekwaho gutangiza uwo muriro we ntarafatwa ariko ngo baracyashakisha ndetse n’iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye imyitwarire nk’iyo n’ababigizemo uruhare bose.

Mukunduhirwe yavuze ko aba banyeshuri bapimwe kugira ngo bamenye niba nta biyobyabwenge baba banyoye ariko bamwe muri bo bigaragara ko banyoye inzoga. Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byica ejo hazaza harwo.

Ibikorwa nk’ibi byakunze kuranga abanyeshuri bari gusoza amashuri yisumbuye bari kwishimira ko basoje ibizamini bya Leta harimo n’umukobwa wagaragaye ari gutwika amakaye ye byamaze kumenyekana ko yiga mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi mu Kigo cyitwa Friends’ School of Kamembe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abanyeshuri bose bari kugaragarwaho n’imyitwarire idasanzwe muri ibi bihe basoza ibizamini bya Leta bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Kugeza ubu aba banyeshuri batanu bakurikiranyweho gutwika ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda n’ibirahure bafashwe harimo batatu b’imyaka 21, uwa 20 n’ufite 18. Bose bacumbikiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeje.

Abanyeshuri bakurikiranyweho gutwika no kwangiza ibikorwaremezo by'ishuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)