Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 44 n’umukozi we ufite imyaka 32, batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021.
Aba bombi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi yasanze mu rugo hari ububiko bw’amabuye y’agaciro, abafashwe basangwa bari kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacururiza mu Karere ka Muhanga.
Ati “Bafashwe saa Tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.”
Ubwo bamaraga gufatwa nyir’ayo mabuye yavuze ko yavuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero.
Yavuze ko ikilo kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’inzu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.
CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.
Ati “Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe, ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.”
Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.