Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero yataye muri yombi abanyeshuri batanu bo mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bashinjwa kwangiza ibikoresho by'ishuri birimo ibitanda batwitse ubwo bishimiraga ko basoje ayisumbuye. Ngo bose bafite imyaka y'ubukure.
Kimwe no mu bice bitandukanye by'Igihugu, abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta birangiza amashuri yisumbuye, bagaragaje imyitwarire yanenzwe na benshi.
Bamwe bacagaguye imyenda, abandi bacagagura amakayi bamwe baranayatwika ngo bishimira ko barangije iki cyiciro.
Mu ishuri rya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, ho hari abanyeshuri bakoze ibikorwa binyuranye birimo n'ibyangije ibikoresho by'ishuri.
Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by'inzugi z'amashuri, banasenya uruzitiro rw'aho barara.
Ubu ngo batandatu bari gukurikiranwa ndetse batanu bakaba baratawe muri yombi ndetse ngo bari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera nk'uko byatangajwe n'Ubuyobozi bw'Akarere.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yagize ati 'Hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.'
Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y'ubukure ku buryo bagomba gukurikiranwa nka gatozi ku byo bakoze ndetse bakaba babihanirwa mu gihe bahamwa na byo.
Gusa ngo umwe muri bakoze biriya bikorwa ari na we wabitangije ngo ntarafatwa ariko ngo ari gushakishwa ari na ko hakorwa iperereza ryimbitse.