Ngororero : Uwahawe uruhushya rwo kujya gusura umubyeyi we urwaye yafashwe ajyanye abagenzi i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Picnic, yitwa Hamis Mfizi Pascal akaba yafatiwe mu muhanda Karongi- Muhanga yerecyeza i Kigali apakiye abagenzi batari bafite uruhusa rwo kuva mu Karere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko umushoferi w'imodoka yari yahawe uruhushya (mouvement clearance) ruva i Kigali ajya i Rusizi ku bitaro bya Gihundwe kureba umubyeyi we uharwariye.

Asubira i Kigali, yapakiye abantu mu modoka ye batari babisabiye uburenganzira abaca amafaranga abavana Rusizi abajyana i Kigali Imodoka ayigira taxi, kuko yabaciye buri muntu amafaranga 25000Frw.

Polisi ivuga ko Hamis yafashwe ku mugoroba tariki 9 Nyakanga 2021 ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba.

Abafatiwe mu modoka barimo Asmani Jean de Dieu, Karemera James, Mwanankesa Mwanza na Rugabirwa Rugama.

Polisi ivuga ko abo bari mu modoka baciwe amande y'ibihumbi icumi na Ngali 10,000 buri muntu yo kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19, na ho umushoferi we akaba yaciwe 25,000.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Uwahawe-uruhushya-rwo-kujya-gusura-umubyeyi-we-urwaye-yafashwe-ajyanye-abagenzi-i-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)