Ni agahomamunwa- Kayumba Bernard avuga ku byaha Abafaransa bakoreye mu Bisesero byirengagijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikirego kimaze imyaka isaga 16, aho umuryango IBUKA, na bamwe mu barokokeye mu Bisesero bagaragaje ko abasirikare bari muri opération Turquoise bamaze iminsi itatu barataye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.

Kuba ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko nta bimenyetso simusiga bwabonye ku bakekwa, bivuze ko abaregwa batagikurikiranywe n’amategeko y’icyo gihugu.

IBUKA yavuze ko nta bimenyetso ubushinjacya bwashatse ngo kuko iyo bushaka ibimenyetso butari kubibura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero akaba n’umwe muri batandatu batanze iki kirego mu nkiko z’u Bufaransa, yavuze ko kuba ubushinjacyaha bwo mu bufaransa bwaravuze ko ikirego cyabo nta shingiro gifite bitumvikana kuko ibyabaye yabyiboneye n’amaso ye.

Ati “Imyaka 16 irashize ikirego gitanzwe inkiko ntacyo zakoze. Murumva ko nabyo ubwabyo ari kibazo. Abasirikare b’Abafaransa baradutereranye biha icyuho abatwicaga. Ibyo tuvuga ntabwo ari inkuru twumvise, ni ibyo twiboneye amaso ku maso."

"Baraje badukura mu myobo n’imikoki twari twihishemo batumurikira interahamwe, barangije baraduta abicanyi batwiraramo. Bagarutse nyuma y’iminsi itatu hamaze gupfa imbaga irenga ibihumbi 50, ubwo bari baje gukora iki?”

Kayumba wari ufite imyaka 24, avuga ko nk’umwe mu batanze ikirego kuva muri 2005, inkiko z’u Bufaransa zirengagije ikirego cyabo .

Yavuze ko iyo Abafaransa babishaka mu Bisesero nta Mututsi wari kwicwa n’interahamwe kuko bari bafite ubushobozi bwose bwahagarika Jenoside.

Kayumba yavuze ko kuba ikirego batanze mu nkiko z’u Bufaransa, ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro gifite abigeraranya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nemera ubutabera uko bukora n’ubwigenge bwabyo ariko kwirengagiza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni agahomamunwa kuko Abafaransa bari bafite ubushobozi bwo kuturengera ariko siko byagenze.”

Bisesero iri mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ikora ku mirenge ine yo mu Karere ka Karongi ari yo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba ikaba yari ituwe n’abatutsi bagera ku bihumbi 60 mbere ya Jenoside.

Uretse abari bahatuye, hari n’abahahungiye Jenoside itangiye baturutse mu makomini yari agize Perefegitura za Kibuye nka Mabanza, Rutsiro, Rwamatamu, Gisovu, Gishyita, Gitesi na Muko ya Gikongoro. Bari bizeye ko nibishyira hamwe bazarwanya ibitero byabagabwagaho bakabitsinda kandi ni ko byabanje kugenda kuko byagejeje mu ntangiriro za Gicurasi 1994 nta nzu n’imwe iratwikwa cyangwa ngo hagire umutungo usahurwa.

Ntabwo ariko byaje gukomeza kuko hagabwe ibitero by’Interahamwe biturutse mu mpande zinyuranye nka Nyamasheke, Rusizi, Rubavu n’ahandi kugeza ubwo imbaraga zo kwirwanaho zicogora.

Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero yavuze ko u Bushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwarirengagije ikirego cyabo ari agahomamunwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)