Ni gute umukristo yakwita ku mugambi w' Imana akawugumamo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibereho ya gikristo birakwiriye gusobanukirwa umugambi w'Imana ku buzima bwacu no kuwukurikiza hanyuma tukawugumamo kuko ni byo bizadufasha gusohoza urugendo rwacu amahoro kugira ngo dusingire ubugingo buhoraho.

Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, 7kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. 8Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, 9kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. 10Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.11Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza. 12Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi' 1 timoteyo 6:6-12

Amateka atwereka ko Pawulo atariwe wabyaje timoteyo ubutumwa bwiza ahubwo yamusanze mu nzu y'Imana. Gusa ni we watumye impano ye yaguka, nyuma aza kumuha inshingano zo kuyobora itorero ryo muri Efeso. Iryo torero ryari itorero, ryagize ububyutse vuba, ariko rinahura n'inyigisho z'ubuyobe vuba. Timoteyo rero bamwohereje yo kuhayobora ari umwana hari abenshi babitinzemo. Efeso wari umujyi wubucuruzi, utuye hafi yinyanja, wari ukungahaye, warimo amafaranga, ni yo mpamvu yamubujije gukunda impiya.

Icyo gihe hari inyigisho z'ubuyobe, ni yo mpamvu Pawulo yamubwiye ati' Nihagira uwigisha ukundi kutari ukumenya Imana na Yesu Kristo, ujye umutera umugongo, kuko aba ari nta cyo azi, ahubwo bizana impaka. Ibi ni nkuko muri iki gihe nabwo hadutse inyigisho, z'ubuyobe zivuga ko turi mu buntu n'iyo twakora ibyaha ko ubuntu bwadukijije. Ariko Pawulo yandikira Tito 2:11 yaramubwiye ati 'Kuko Ubuntu bw'Imana bwabonetse buhanira abantu bose kureka kutumvira Imana, no kureka irari ry'ibyisi'.

Kubaha Imana ntabwo ari nzira dusohozamo ubushake bwacu, ahubwo ni inzira Imana isohorezamo ubushake bwayo. Niyo mpamvu ku mukiristu, ibibazo bidashira nubwo yasenga ahubwo gusenga kwe gukoma mu nkokora imigambi ya Satani. Mu rwandiko rwa Yakobo, havuga ko imibabaro ari yo itunganya umugeni wa Kristo.

Ubwo tugera ikirenge mu cya Kristo mu nzira yo kwera, imibabaro iriyongeranya, ni yo mpamvu Pawulo yanditse mu rwandiko yandikiye 1Abakorinto ko imibabaro yiyongeranya, uko bukeye n'uko bwije, kandi kubabazwa kw'igihwayi hwayi, kwiyongeranya bituremera ubwiza, tuzambikwa. Rero kubaha Imana si ukugira ngo usohoze cyangwa ubone ibyo ushaka, ahubwo ni ukugira ngo Imana igusohorezemo, imigambi yayo. ni ukugira ngo uhinduke inzu y'Umwuka Wera.

Ni yo mpamvu Pawulo yabwiye Timoteyo, ati' Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byishi, kuko ntacyo twazanye mwisi, kandi ntacyo tuzayikuramo. Rero umugambi w'Imana uhishe mu bugingo, ntabwo uhishe mu butunzi.

Ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije, tunyurwe nabyo iby'ejo biba ari iby'abejo, ni yo mpamvu udakwiriye gusenga uhinyuza Imana, ahubwo tunyurwe na byo. Niba wariye ugomba kunyurwa ugahimbaza Imana, kuko ibyo utararya ntuzi niba urabigeraho, kandi niba wambaye ntutekereze kubyo wasize kuko ntuzi niba urabasha gusubiraho aho wabisize. Wowe muntuw'Imana ujye uhunga ibyo, ujye ukurikiza kwizera, urukundo, nibyo watuye imbere yabahamya beshi. Iyo umuntu yakira Kristo ntavuga ngo Mana unkure mu gitabo cy'abakene unshyire mu cyabakire, ahubwo waravuze uti 'Unkure mu gitabo cy'urupfu unyandike mu gitabo cy'ubugingo.

1 yohana 2:25-26' Iri ni ryo sezerano yadusezeranije:Ni ubugingo buhoraho. 26Ibyo mbibandikiriye ababayobya'Yohana yandikiye, abakiriye Kristo abibutsa isezerano ry'ubugingo Imana yasezeranije abera. Kuko ibindi ari imigambi, kuko n'abapagane barabigira, ibyo kurya na byo barabigira ntabwo ibyo ari byo sezerano kuko Imana itabikoze iguma kwitwa Imana. Uwandikiye Abaheburayo 13:2 mujye mwibuka ababyoboraga kera, bakabigisha iby'ijambo ry' Imana mukurikize ingeso zabo, ntimuyobywe n'inyigisho z'ubuyobe, kuko abitaye kuri ibyo bitagize icyo bibamarira.

Imana ihamagara umuhamagaro umwe, witwa kwera, kandi umuhamagaro w'Imana uba urimo akazi, ariko iyo ako kazi utagakoreye muri uwo muhamagaro ngo kagufashe kwera no kugira ngo abantu bayo bezwe, ikwaka ibikwiriye ugasigarana ibikenewe. Ari byo abantu bavuga ngo Imana iguhaye inzu, ariko umugambi wayo si ukuguha inzu, ahubwo ni ukukugira inzu y'umwuka wera. Rero iyo udakiranukiye mu muhamagaro uranyagwa, kuko icyo Imana iba ishaka si uko umunyekana, ahubwo ni uko ikumenya, si ukugirango ushimwe n'abantu ahubwo ni ukugira ngo yo igushime.

Muri macye Imana iguhamagariye kugira ngo umugambi wayo ari wo kwezwa uwusohoze. Ikindi kandi uyiheshe icyubahiro, kugira ngo ababibona bayubahe. Ni ko Petero yanditse, avuga ko nimugira ingeso nziza hagati y'abapagani, bazaherako bahimbaza so wo mu ijuru.

Src: cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yakwita-ku-mugambi-w-Imana-akawugumamo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)