Mu kiganiro na UKWEZI TV, Robert Mugabe ukunze gutanga ibitekerezo bye nta mususu, yavuze ko kwibona kuri ruriya rutonde rw'abantu bumvirijwe kuri ririya koranabuhanga, bitangaje.
Ati 'Biriya bintu bya PEGASUS bitwara amafaranga menshi kandi ndi umunyamakuru usanzwe, byarantangaje.'
Robert Mugabe avuga kandi ko byanamuteye kwibaza byinshi bitari no kugarukwaho mu bari kuvuga kuri ririya koranabuhanga ryifashishwa mu gutata abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati 'Ikibazo, ni gute Perezida Macron yisanga kuri PEGASUS ndumva na ndumva na Angela Merkel byarigeze kumubaho, abayobozi bakomeye bo mu Bwami bw'Abarabu, abasirikare bakomeye bo mu bihugu duturanye n'umuturage usanzwe nka Mugabe akayijyaho.'
Akomeza agira ati 'Niba ari ukumpa icyubahiro, niba ari ikiâ¦simbizi.'
Avuga ko ubundi hari hakwiye gutekerezwa ku bantu bakora urutonde rw'abantu bagomba kumvirizwa cyangwa abakoze ririya koranabuhanga rya PEGASUS.
Ati 'Bakurikiza iki, ibyo bagenderaho ni ibihe⦠?'
Ku rundi ruhande ariko ngo byaranamubabaje kuko ubundi umunyamakuru akwiye kubahirwa ubuzima bwe bwite ntihagire ubuhungabanya ariko nanone ngo kuri we yumva ntacyo yishinja cyari gikwiye gutuma atatwa.
Ati 'Nta bintu bibi nishinja, rimwe na rimwe ntekereza ko bimwe mu bibazo nagiye nyuramo mbere wenda ishobora [PEGASUS] kuba yaramfashije kugira ngo batanyitiranya.'
IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO
UKWEZI.RW