Ni njye muraperi wize umuziki: Karigombe yako... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Gicurasi 2021, ni bwo Karigombe yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo yakubiye kuri EP ye yise 'Ndi mu kazi Petit'.' Ep ye ifungurwa n'indirimbo 'Intro (Freestyle) yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INTRO(FREESTYLE)" YA KARIGOMBE

Iyi ndirimbo itangizwa n'ijwi ry'umunyamakuru Bianca, aho aba avuga uburyo akunda umuziki wa Karigombe ahanini bitewe n'ukuntu aririmba n'amagambo akoresha. Bianca ni umunyamakuru wa Isibo Tv ariko yabanje gukorera Flash Tv na City Radio.

Karigombe yabwiye INYARWANDA, ko iri jwi ryumvikana mu ndirimbo ye 'Intro (freestyle)' ari irya Bianca ubwo yamwakiraga mu kiganiro yari yamutumiyemo kuri Flash Tv.

Avuga ko yifashishije ijwi rye kugira ngo amushimire uruhare yagize mu muziki we. Ati 'Uwo ni Bianca cyera agikora kuri Flash TV ni uko yanyakire kubera ko nanjye iyi ari 'intro' ni mu rwego rwo kumushimira no kuzirikana ibyo yankoreye. Umusanzu yashyize mu rugendo rwanjye rw'umuziki.'

Yavuze ko icyo igihe Bianca amwakira mu kiganiro yari afite indirimbo imwe y'amashusho. Icyo gihe Bianca yakoraga ikiganiro ari kumwe na Mc Buryohe na nubu niko bimeze aho bakorana kuri Isibo Tv.

Mu ndirimbo ye 'Intro', Karigombe atangira avuga ko inzozi ze zamaze kuba impano, kandi ko ari we muraperi utagira igikundi agendamo. Ko n'amagambo amugwaho ari ukuri.

Avuga ko kuba Mc Mahoniboni atakiri mu muziki abifata nk'igihombo, ariko kandi ngo kubivuga 'ntibyinjiza n'igihumbi'.

Akomeza avuga mo ko atagamije gushwana n'abaraperi bagenzi be, ahubwo ashyize imbere kubereka uko ibintu bikorwa.

Karigombe ashimangira ari we muraperi wenyine wize umuziki, ngo ubihakana azaperereze. Ati 'Ni njye muraperi umwe rukumbi wize umuziki u Rwanda rwaremwa, muzasome mu bitabo. Ntibyari kworohora iyo ntahagararira Nyundo muri uru ruhando, ryari kuba ishuri ry'ama Band n'abahogoza gusa.'

Uyu muhanzi avuga ko abaraperi bazi ubwenge ari bo bamwegera bakaganira, akababwira uko abashaka kwandika, akaririmba anavuga ingoma kandi ntave mu murongo. Akavuga ko yinjiye mu muziki awushyizeho umutima bituma agendera kure inzira z'umwijima.

Umuraperi Siti True Karigombe yasohoye amashusho y'indirimbo y'ikivugo yise 'Intro (freestyle)Karigombe yavuze ko yifashishije ijwi rya Bianca mu ndirimbo ye kugira ngo amushimire itafari yashyize ku muziki weKarigombe yamaze kurangiza indirimbo zigize EP ye yise 'Ndi mu kazi Petit'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INTRO(FREESTYLE)" YA KARIGOMBE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107259/ni-njye-muraperi-wize-umuziki-karigombe-yakoresheje-ijwi-rya-bianca-mu-ndirimbo-yivuzemo-i-107259.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)