Niba waratoranyijwe n'Imana urahiriwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe.Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe. Zaburi 65:5

Imana ishimwe yo ihamagara abantu ibakuye mu mwijima uteye ubwoba, ikabiyegereza ikabahaza ibyiza byo mu nzu yayo. Amahirwe aruta ayandi ni ukwinjira mu muhamagaro w'Imana kuko nibwo wabaho ubuzima Imana ikwifuzaho ukora imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo wahamagariwe gukora.

Nkwifurije gutoranywa n'Imana niba utarabona ayo mahirwe, kandi niba waratoranyjwe ntiwiteshe ayo mahirwe guma mu buntu bw'Imana no mu muhamagaro wayo nibwo uzahazwa ibyiza byayo. Imana ibafashe mu izina rya Yesu Kristo Amen!

Wakurikira kandi n'iyi nyigisho: UMUHIRWE NI NDE MU ISI ? || Pastor Desire H.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Niba-waratoranyijwe-n-Imana-urahiriwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)