Nizeyimana Olivier, umunyemari wihebeye ruhago; yaba ari we mucunguzi wa Ferwafa? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi ibiri, uru rwego ruri mu zibumbatiye ibyishimo bya benshi dore ko rureberera umwe mu mikino benshi bihebeye, rubonye umuyobozi mushya, ukiri muto, ukunda ruhago byasaze.

Azwi nka Cafu! Ku bakunzi ba ruhago, muzi Marcos Evangelista de Morais, umunya-Bresil wabaye umwe muri ba myugariro ba “Samba Boys” wegukanye ibikombe bibiri by’Isi mu 1994 na 2002. Uwarebye AC Milan mu myaka ya 2006 ubwo yari yarigaruriye u Burayi aramuzi. Ni we Nizeyimana Olivier yiyitirira kugeza n’aho “twitter handle” ye yitwa “CafuOli”.

Ni umugabo wubatse kuva mu 1999 ndetse afite abana batatu. Bigaragara ko umupira w’amaguru umuri mu maraso nubwo nta kipe izwi yakiniye uretse kuwukina bisanzwe. Ajya agira atya akurira rutema ikirere dore ko kuri we itike atari ikibazo, akajya i Camp Nou agakurikira imikino ya FC Barcelone abereye umunyamuryango.

Umukino wa ¼ cya UEFA Champions League, FC Barcelone yanyagiyemo Manchester City ibitego 4-0 mu Ukwakira 2016, ni umwe mu yo yarebeye i Camp Nou, aho ajya agira intebe ye yicaraho.

Urwo rukundo rwa ruhago rwamukuye i Kanombe rukamugeza i Catalonia, ni rwo rwatumye ajya mu Majyepfo maze akiyemeza guteza imbere ikipe y’i Huye, akayibera Perezida kuva mu 2011 kugeza mu 2021, aho yayishoragamo ari hagati ya miliyoni 80 Frw na miliyoni 100 Frw ku mwaka.

Mu myaka ine ishize, uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yifuje ko yamwungiriza muri manda ya kabiri yari yiyamamajemo mu 2017, ariko uyu wayoboraga Mukura VS, avuga ko afite inshingano nyinshi. Ubanza ari igihe cyari kitaragera!

Nizeyimana Olivier w’imyaka 48, yabanje kuba umushoferi w’abazungu mbere y’uko ashinga sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Ltd mu 1999 ubwo yasozaga Kaminuza y’u Rwanda i Huye, aho yageze mu 1995. Iyi sosiyete, yayishinze atangiriye ku modoka ebyiri gusa zavuye mu mafaranga yagurijwe n’Umuyobozi wa Akagera Motors mbere yo gukorana n’amabanki.

Ibyo bigaragaza uburyo ari umuntu ushabika cyane kandi akaba arazwa ishinga no gukora ibyo yiyemeje kugeza abigezeho. Abamuzi, bavuga ko ari umugabo ubyuka kare, akaryama atinze.

Uretse kuba umunyemari wikorera, asanzwe kandi ari mu bayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), aho ayobora Ishami ry’Ubucuruzi na Serivisi.

Mu kazi ke kenshi agira, ntajya abura umwanya wo gukurikirana imikino y’umupira w’amaguru ndetse yakundaga kugaragara kenshi ku kibuga iyo Mukura Victory Sports yabaga yakinnye, Ikipe y’Igihugu cyangwa akitabira imikino ya FC Barcelone i Burayi, ibintu we afata nk’akazi bitewe n’urukundo rwabyo.

Intsinzi ye muri FERWAFA yakirijwe yombi na benshi

Ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye mu byumweru bitatu bishize, benshi bamuhaye amahirwe yo kuyobora FERWAFA batitaye ku wundi washoboraga kwiyamamaza.

Nyuma yo gutorwa ku wa 27 Kamena 2021, intsinzi ye yakiriwe neza na benshi barimo abahoze bayobora FERWAFA, Martin Ngoga wigeze kuba Visi Perezida wayo, ubu akaba ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Ambasaderi Nduhungirehe Olivier n’abandi batandukanye.

Kwiyamamaza wenyine nyuma yo gukuramo kandidatire kwa Rurangirwa Louis, agatorwa ku bwiganze bw’amajwi 52 kuri 59 y’abatoye bose, bigaragaza icyizere afitiwe n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere.

Afatwa nk’utaje gushaka indonke muri FERWAFA

Kuba Nizeyimana Olivier yaranze kujya mu buyobozi bwa FERWAFA mu myaka ine ishize, ariko akaba aje uyu munsi, birashoboka ko abona hari icyo ashobora gukora mu guhindura no guteza imbere umupira w’u Rwanda nk’uko yabigarutseho yimamaza.

Bamwe mu bayoboye iri Shyirahamwe, bakunze gutungwa agatoki ko baba barajwe ishinga no kuhakura indonke, aho hari abashinjwe kwihemba ibihumbi 20$ (miliyoni 19,6 Frw) nk’umushahara bagenerwa na CAF ku mwaka nyamara batarayakorera, bakisabira uduhimbazamusyi kuko baherekeje Ikipe y’Igihugu cyangwa bakirengagiza ishingano zihari bakajya mu biraka bibinjiriza menshi mu bindi bikorwa bya CAF cyangwa FIFA.

Kuri Nizeyimana Olivier, aya mafaranga si ikibazo kuri we kuko nka sosiyete ye ya Volcano Ltd, ishobora kuyinjiza mu gihe gito ndetse biroroshye kubyumva kuko yari asanzwe atanga asaga miliyoni 80 Frw ku mwaka muri Mukura Victory Sports abinyujije muri Volcano Ltd na Hyundai.

Nk’uwize ibijyanye na Management muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Imari (MBA) mu Buholandi, uyu mugabo yitezweho kandi imikorere ihamye n’imikoreshereze nyayo y’umutungo wa FERWAFA dore ko afatwa nk’inyangamugayo.

Akenshi, uzasanga bamwe bavuga ko FERWAFA ibamo amafaranga menshi nyamara ukibaza icyo akoreshwa ukakibura. Ni mu gihe nko muri uyu mwaka wa 2021, iri Shyirahamwe ryatangaje ko ingengo y’imari yaryo izaba ingana na 6.364.175.639 Frw.

Ategerejweho kubaka FERWAFA itajenjeka no kongera gukundisha ruhago Abanyarwanda

Ubwo yari amaze gutorwa, Nizeyimana Olivier yavuze ko mu byo we n’abo bazakorana bazibandaho harimo gushaka abaterankunga no guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bakiri bato no kunoza ibijyanye n’imiyoborere mu makipe.

Ati “Tuzashaka abaterankunga, ariko icyo tugomba guheraho ni ukwicaza abo bantu bose bafite amarerero y’abana bakiri bato, tukababaza ibibazo bafite ndetse tukabigisha no gukora mu buryo bwa kinyamwuga. Tuzategura n’amarushanwa.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo bazashakira umurongo ari amasezerano FERWAFA iherutse gusinyana na Bralirwa nk’umuterankunga uzishyura miliyoni 640 Frw mu myaka ine.

Ati “Icyo nabizeza ni uko gahunda yo gukosora ibitaganda neza ihari. Ku bijyanye n’abaterankunga, ntabwo twishimiye ubufatanye buhari uyu munsi, gusa no kubikosora hari inzira binyuramo, tumaze iminsi tuganira ariko no kubihagarika bigira inzira binyuramo.”

Kimwe mu byo abakurikirana cyane umupira w’amaguru muri iyi minsi batishimira ni uburyo uyobowemo, aho bamwe bashinja urwego ruwushinzwe guhuzagurika mu iyubahirizwa ry’amategeko no kutagira imikorere ihamye kandi ifite icyerekezo no kuba mu bikorwa byarwo hadakunze kugaragaramo abakinnye ku rwego rukomeye (legends).

Kuba Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ititwara neza ndetse ibyiciro byayo bimwe ntibyitabire amarushanwa mpuzamahanga atandukanye kubera amikoro, itoneshwa ry’amakipe amwe yitwa ko ari makuru no kutagira gahunda ihamye y’amarushanwa na gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru biri mu byinubirwa n’abakunzi bawo.

Kuri ibi, hiyongeraho ruswa ivugwa mu makipe n’abasifuzi bakunze gushyirwa mu majwi ariko kugeza ubu hakaba nta muntu n’umwe urumvikana yabihaniwe mu gihe kandi n’ikibazo cy’amarozi cyabaye agatereranzamba mu mupira w’u Rwanda.

Amaso ahanzwe Nizeyimana Olivier nk’umucunguzi wa Ferwafa bityo ibyishimo bikongera gutaha mu mitima y’abanyarwanda

Ibyakozwe n’abandi bayoboye FERWAFA mu myaka 27 ishize

Nizeyimana Olivier yabaye Perezida wa 17 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva rishinzwe mu 1976. Gusa, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo ruhago Nyarwanda yatangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamanga.

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa n’izahoze ari ingabo za APR mu 1994, FERWAFA yayobowe na Gasasira Ephraim wari usanzwe ari umunyamategeko, akaba yari yavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu mugabo yayoboye FERWAFA amezi atandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ategura amatora ari bwo hatorwaga Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari wayoboye uru rwego rw’umupira w’Amaguru mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2005.

Rtd. Lt Gen Caesar Kayizari afatwa nk’umwe mu bayobozi bubashywe banyuze muri FERWAFA dore ko ku gihe cye ari bwo amakipe yo mu Rwanda yagize ibihe byiza, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ijya mu Gikombe cya Afurika cya 2004 nyuma yo gutwara Igikombe cya CECAFA mu 1999 mu gihe amakipe nka Rayon Sports na APR FC yegukanye CECAFA mu 1998 na 2004, iyi ya nyuma ikanagera muri ½ cy’irushanwa rya Africa Cup Winner’s Cup mu 2003.

Ingoma ya Rtd. Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n’umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini Shampiyona y’u Rwanda iba imwe mu mashampiyona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko ahanini habagamo amafaranga menshi ndetse icyo gihe ni bwo abakinnyi batandukanye barimo Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa bagiye gukina hanze.

Nyuma ye, hayoboye Gen Kazura Jean Bosco [wari ufite ipeti rya Brigadier General] hagati ya 2006 na 2011. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 muri 2009 n’icy’Abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma ndetse rubona itike y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Muri icyo gihe ni bwo hatangiye gahunda zo kuzamura umupira w’amaguru w’Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry’amastade kandi hubakwa ibibuga bishya.

Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, Ntagungira Célestin [Abega] ni we wasimbuye Gen Kazura mu 2011 mu gihe mu 2014, na we yasimbuwe na Nzamwita Vincent De Gaulle wigeze kuba Umunyamabanga wa APR FC, we wayoboye kugeza mu 2017.

Bombi bahurira ku kuba baragerageje gushakira umupira w’u Rwanda abaterankunga mu byiciro bitandukanye no gutsura umubano n’amashyirahamwe y’ibindi bihugu, gusa umusaruro w’Ikipe y’Igihugu n’urwego bari bitezweho kugeza kuri ruhago y’u Rwanda nk’abari basanzwe bayizi, si rwo bagaragaje.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabaye undi wahoze mu gisirikare wagarutse muri FERWAFA nyuma y’imyaka irindwi Gen Kazura agiye, ariko na we nta kidasanzwe yafashije mu guteza uyu mukino abenshi bemeza ko uri gukura nk’isabune ndetse n’urukundo bari bawufitiye rukabaganuka.

Ubusanzwe abakunzi ba ruhago baba bategereje intsinzi batitaye ku nzira byacamo. Amarangamutima yabo azwi na buri wese ku buryo byageze n’aho muri Guma mu Rugo bananira Polisi, bagasohoka mu ngo zabo bakajya kwishimira intsinzi y’Amavubi mu mihanda bamwe bakenyeye za essuie-main.

Ugiye kureba, wasanga abanyarwanda bamaze igihe kinini basa n’abari mu kiriyo, ibyishimo byuzuye babiheruka mu 2004 ubwo u Rwanda rwajyaga muri CAN. Igihe kirageze ngo bahozwe ayo marira, ari nacyo Nizeyimana na Komite ye yiganjemo abakiri bato ariko bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru itegerejweho.

Bitewe n’uburyo ruhago ikundwa [ndetse umuntu ashobora kuvuga ko aricyo kintu gikundwa kurusha ibindi mu myidagaduro], umuntu uyobora Ferwafa aba asa n’uwigerezaho kuko aba ategerejweho byinshi.

Birasaba ko Nizeyimana na Komite ye bakoresha ubunararibonye bafite ku buryo umupira w’amaguru uba isoko y’ubukire n’ibyishimo. Ubu ntibyumvikana ukuntu ruhago irushwa abaterankunga n’amarushanwa y’ubwiza afite abakunzi bake. Ni umukoro ukomeye we n’abo bafatanyije bafite.

Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA yitezweho byinshi mu myaka ine yatorewe
Nizeyimana Olivier mu ihererekanyabubasha ryabaye ku wa 29 Kamena 2019; Habyarimana Marcel wayobora iri Shyirahamwe by'agateganyo ni we uzaba umwungirije
Abakunzi b'umupira w'amaguru bategereje impinduka zitandukanye nyuma y'uko Ferwafa ibonye ubuyobozi bushya bukuriwe n'umunyemari Nizeyimana Olivier usanzwe ukunda ruhago
Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA mu matora yabaye ku wa 27 Kamena 2021
Nizeyimana yari amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi wa Mukura Victory Sports ikina mu Cyiciro cya Mbere
Mu gihe Nizeyimana Olivier yamaze ayobora Mukura Victory Sports, yegukanye Igikombe cy'Amahoro mu 2018, cyaje nyuma y'imyaka 26 idatwara igikombe cy’igihugu
Mu mwaka w'imikino 2018/19, Nizeyimana Olivier yari ayoboye Mukura Victory Sports yongeye guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma y'imyaka 17 idasohoka
Rtd Brig Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA muri Mata 2021, nyuma y'imyaka itatu n'igice atowe
Ku buyobozi bwa Nzamwita Vincent De Gaulle, Ferwafa yabonye abaterankunga batandukanye barimo Azam TV n'ubufatanye n'amashyirahamwe arimo irya FRMF ya Maroc
Ntagungira Célestin Abega ni umwe mu bayoboye FERWAFA bari bitezweho impinduka zikomeye mu mupira w'u Rwanda
Ubwo Gen Kazura Jean Bosco yayobora FERWAFA, u Rwanda rwakiriye amarushanwa menshi Nyafurika
Rtd Lt Gen Ceazar Kayizari afatwa nk'umuyobozi wafashije u Rwanda kugira ibihe byiza muri ruhago birimo no gukina Igikombe cya Afurika mu 2004



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)