Nta kabuza tuzabitsinda: Imihigo y’abiga mu yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 ni bo batangiye ibizamini bya Leta kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nubwo ibice bimwe by’Igihugu biri muri Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo muri Kigali, ahakoreye abanyeshuri 241 bavuye ku bigo bitandukanye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard, yasabye abanyeshuri gutinyuka bagakora ibizamini batuje kuko babonye umwanya uhagije wo kwitegura.

Ati “Turizera ko mwabonye igihe gihagije cyo kwitegura, ndabifuriza gutsinda kandi mwumve ko ari ibizamini nk’ibyo musanzwe mukora mu ishuri. Ntimugire ubwoba murabitsinda”.

Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri bari mu bice biri muri Guma mu rugo bagomba gufashwa kugera aho bakorera ibizamini ndetse no mu gihe cyo gusubira mu ngo ku biga bataha kugira ngo hatagira ucikanwa n’amahirwe yo gukora ibizamini cyangwa akandura Covid-19..

Mutatsineza Fabiola, umwe mu batangiye ibizamini yavuze ko biteguye mu bihe bikomeye ariko ko byabateye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Mutatsineza Fabiola, umwe mu batangiye ibizamini yavuze ko biteguye mu bihe bikomeye ariko ko byabateye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Ati “Imyiteguro yo yagenze neza twabonye igihe gihagije cyo kwiga, kugeza aka kanya nta bwoba dufite kandi tumeze neza. Navuga ko tugeze ku rwego rushimije mu masomo yose tuzakora kuko twagize umwanya uhagije.”

Yavuze ko iki kizami bari bagitegerezanyije amatsiko menshi kuko bagombaga kugikora muri 2020 ariko ntibyakunda akaba ari nayo mpamvu batagomba gutsindwa.

Ati “Twari dufite ubwoba tubonye ibipimo byongeye kuzamuka gusa tunejejwe n’uko igihe gisohoye tugakora ikizamini cya Leta. Imbogamizi zo ntabwo ari zimwe yaba kumva wigana na mugenzi wawe ejo bakamutwara ngo yanduye Covid-19, kuba twaramaze igihe twebwe(Kigali) turi muri guma mu rugo ku banyeshuri haba hari icyahindutse, babona ko bitari kugenda neza bamwe bagacika integer.”

Ingabire Olivier we yavuze ko inzira y’inzitane banyuzemo yatumye bishakamo ibisubizo byo gutegura neza ikizamini nta nkomyi.

Ati “Ntabwo byari byoroshye kandi nta n’ibyoroha, ariko kubera igihe cyari kinini twabonye uburyo bwo kwitegura bihagije ndetse n’uburyo bushoboka bwose tubonye tukabukoresha.”

I Kigali bashyiriweho imodoka zibatwara

Bitewe no kuba Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Leta yashyizeho uburyo abanyeshuri bazajya bafashwa kugera aho bakorera ibizamini.

Umuyobozi wa NESA, Bahati Bernard, yavuze ko hari imodoka 151 ziri kwifashishwa n’abanyeshuri ndetse n’abandi bari kubafasha kugira ngo ikorwa ry’ibizamini rigende neza aho abasaga ibihumbi 16 bagomba gutega buri munsi bagana ku mashuri.

Yagize ati “Leta yatekereje uburyo ifasha abo banyeshuri bose cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakenera gutega imodoka. Ubu hari gahunda iriho yo kubafasha kugera ku masite y’ibizamini ndetse ntabwo ari abanyeshuri gusa hari n’abandi bakozi bari kugira uruhare muri ibi bizamini”.

Yakomeje avuga ko nta munyeshuri uzacikanwa n’ikizamini bitewe n’uko yabuze amafaranga y’urugendo kubera ko Leta ari yo izishyura ikiguzi.

Aba banyeshuri kandi bagiye gukora ikizamini cya Leta mu bihe bigoye kubera ko za restaurants mu bice biri muri Guma mu rugo zitemerewe gukora.

Dr Bahati Bernard yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu ibigo bikorerwaho ibizamini byishyize hamwe bikavugana uko bizafasha abanyeshuri kubona amafunguro.

Ati “Ibigo byishyira hamwe bikareba uburyo byorohereza abo banyeshuri bari kuhakorera ikizamini yaba ifunguro no mu bundi buryo kugira ngo bataza kuva kuri site bajya mu rugo barushye ugasanga byababangamiye.”

Ibizamini byatangiye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 biteganyijwe gusozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abakora ibizamini mu buryo bw’ishyirwa mu bikorwa by’ibyo bize (Pratique) bazahita babitangira.

Muri rusange abanyeshuri batangiye ibizamini bya leta mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, 195 987. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 naho muri TVET bakaba ibihumbi 22 779.

Abanyeshuri bibukijwe gukomeza kwitwara neza birinda gukopera no kurenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19
Abatangiye ibizamini bijeje ko biteguye kubitsinda neza
Basabwe gutuza no kumva ko ibizamini bagiye gukora ari bimwe n'ibyo bari basanzwe bakora
Abanyeshuri ubwo bahabwaga ikizamini bahereyeho bakora
Mutatsineza Fabiola yavuze ko yiteguye kwitwara neza mu bizamini amaze imyaka ibiri yitegura
Ingabire Olivier yavuze ko nta rwitwazo kuko babonye igihe gihagije cyo kwitegura
Abanyeshuri bashyiriweho imodoka zihariye zibageze aho bakorera ibizamini, zikanabacyura (Ifoto: Niyonzima Moise)



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)