Ntitwari tuzi ko ibyo dukora tuzabishimirwa: Akari ku mutima w’abarinzi b’igihango borojwe na ADEPR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barinzi babiri borojwe ni Mukankundiye Suzana na Ntapfurayishyari Silas basanzwe ari abakirisitu ba ADEPR, bakaba baragize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Iki gikorwa cyabaye ubwo iri torero ryasozaga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ku wa 7 Mata hakaba harabayemo ibikorwa byinshi bijyanye no kwibuka.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga.

Ati “Uyu munsi mu gusoza twifuje gushimira cyane abarinzi b’igihango aho muri hose hirya no hino mu gihugu, abo Imana yakoresheje kugira ngo uyu munsi tube dushima ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

“Twateguye guha impano bamwe muri mwebwe, twatoranyijemo babiri ariko aho muri hose mwumve ko tubashimiye kurinda igihango cy’Abanyarwanda. Turashimira ko n’abakirisitu barinze ukuri k’ubutumwa bwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, witabiriye uyu muhango yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gituma abantu bakomeza kwizerana.

Ati “Birakwiye kuzitanga [inka] kugira ngo abantu bakomeze kubana mu bwizerane, abayobozi mu miryango ishingiye ku myemerere ni abayobozi b’abantu, uwo aba akwiriye kuba intangarugero.”

Yasabye abanyamadini kwitandukanya n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uwo mu myemerere uhakana Jenoside aba agifite ingengabitekerezo kandi aba ashaka kuyikomeza. Uwo rero ntabwo wavuga ko ari umushumba ataritandukanya n’umugambi wo kunyuranya n’umugambi w’Imana wo gutanga ubuzima kandi Jenoside ni ukwica, uwo ntabwo ari mu mwanya we.”

Ku ruhande rw’abarinzi b’igihango bashimiye ubuyobozi bwa ADEPR bwaboroje, bavuga ko bigaragaza ko ibikorwa bakoze bihabwa agaciro.

Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akanarokora abantu afite imyaka 25, yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora bizagera ubwo babishimirwa.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kuba baturemeye nk’abarinzi b’igihango. Iki gikorwa kinkora ku mutima kuko ubwo Jenoside yakorwaga ntabwo natekerezaga ko igikorwa twakoze cyo kurwana ku buzima bw’Abatutsi hazabaho ibikorwa nk’ibi.”

Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no korozwa inka, avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi.

Yagize ati “Ndumva nishimye byandenze, ndashima Imana cyane yatangiye umurimo kuva mu 1994 ikaba igejeje uyu munsi. Nakiriye impano itorero ryaduhaye, ndabashimiye cyane.”

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 itorero ADEPR ryatanze inka 15, rinasanira inzu imiryango itandatu y’abarokotse yabaga mu nzu zangiritse.

Ubuyobozi bw'itorero ADEPR bworoje abarinzi b'igihango babiri bubashimira ubwitange bagize mu kurokora Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle ni we washyikirije abarinzi b'igihango inka borojwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yasabye abanyamadini kwitandukanya n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga
Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, na we yari yitabiriye iki gikorwa
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle; Umushumba w'Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin n'Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe
Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no kuba yorojwe iyi nka avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi
Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora azabishimirwa
Pasiteri Muganza Clément ni we wayoboye iki gikorwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)