"Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire." Mariko16:17
Muri iki gihe turimo gusenga mu gihe cy'iminsi 10, 'Tuyobiza Imana inzira' uyu ni umunsi 5, aho twifuje gusengera abarwayi kandi twirukana uwo mwuka hashingiwe ku butware Yesu yadusigiye nk'itorero.
Igihe Umwuka Wera yamanukaga, Imana yakoranye n'abigishwa ibintu bifatika, ibakoresha ibimenyetso n'ibitangaza. Rimwe bari ku irembo ryitwa Ryiza, babwiye ikirema bati "Ifeza n'izahabu ntabyo dufite, ariko hari ikindi dufite. Dutumbire, uturebe"
Baramubwira ngo 'Mu zina rya Yesu wapfuye akazuka, haguruka utambuke' ahita ahaguruka ngo ahimbaza Imana mu rusengero, uwo munsi hakizwa abantu benshi!
Nahoze ntekereza muri iki gihe ifeza n'izahabu byaraje, ariko irivuga ngo haguruka utambuke ryarabuze! Niba mwe muriheruka ntabwo mbizi, ahubwo tugeze igihe umuntu ahaguruka kuvuga mu ndimi ukagira ngo akoze ikosa, mu itorero ry'abanyamwuka!
Ibi bimenyetso bizagendana n'abizera, iwanyu aho usenegera birahaheruka? Ese nimba bitagihari, byatwawe n'iki? Ese bishobora kongera kugaruka? Yesu yaravuze ngo "abantu babiri nibahuza umutima gusaba ikintu, Data wa twese azagikora." Ntabwo koronavirusi yaza hanyuma ngo twipfumbate ikomeze yice abantu gutyo gusa, oya!
Kwa Yesu dufite ubutware, dufite ubushobizi iyo twizeye amagambo ye nk'uko yayatubwiye!
Ibimenyetso bizagendana n'abizera:
Bazirukana abadayimoni mu zina rya Yesu
Umurimo wo kwirukana abadayimoni, ni umurimo wa buri munsi. Mu isengesho rya Data wa twese, harimo ijambo rivuga ngo 'Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi ". Umurimo wo kwirukana abadayimini ni umurimo wa buri munsi, kubera iki? Satani ava mu ijru yamanukanye na 1/3 cy'ingabo zitazwi umubare! Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuba afite dayimoni 1000 zimugendaho, isi yose igasagukirwa.
Kuko abantu bari mu isi bo tubazi umubare, wenda ni nka miliyoni umunani, ariko abadayimoni bo ntitubazi umubare kandi bo bakora kumanywa na nijoro. Mwibuke ko nk'uko abadayimoni batororoka, niko batanapfa. Dayimoni yateye Kayini ngo ajye kwica Abeli kugeza uyu mu nsi aracyari kuri tere arwana!
Itorero, ryahawe ubutware bwo kwirukana abadayimoni buri munsi. Ntukajye usenga usoze utirukanye dayimoni mu izina rya Yesu. Nudakoresha ubutware wahawe muri Kristo Yesu, Satani we azi icyo gukora!
"Kuko tudakirana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukirana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru." Abefeso 6:12
Satani ava mu ijru yamanukanye na 1/3 cy'ingabo zitazwi umubare, azipanga mu mirwi 4. Buri gace kose kaba gafite umudayimoni ukayoboye! Buri gihugu cyose, buri muhabane wose bigira abadayimoni bategeka aho ngano. Ese iwawe dayimoni ntabwo yahigabije? Erega dayimoni yakwigabiza abana bawe, yakwigabiza urugo rwawe, umugore/umugabo wawe cyangwa n'akazi kawe. Niyo mpamvu itorero rikwiriye kugira ubutware bwo kwirukana abadayimoni.
Abadayimoni ni babi: Ntibasaza, ntibarwara, ntibasonza, ntibagira konje kandi ntibirukanwa n'urusaku birukanwa n'ubutware Yesu yadusiguye. Yesu ubutware yabukuraga he? Yasengaga hagati y'amasaha 3-4 mu rukerera. Hari n'ubwo bisaba ko dayimoni yirukanwa no gusenga no kwiyiriza ubusa, ni ko Yesu yabwiye abigishwa bari bananiwe kwirukana dayimoni mu muntu bari babazaniwe.
Bazavuga indimi nshya
Pawulo yaravuze ngo "Iyo tuvuga indimi tuba dusabana n'Imana" mu gihe abandi baba batatwumva, tuba dusabana n'Imana. Itorero ryahawe kuvuga mu ndimi, reka tubyite gusabana n'Imana ku giti cyawe. Ni ryari uheruka gusenga ugafungura amarangamutima yawe, ugasabana n'Imana? Ukumva ugeze ku mutima w'Imana, wagize ibihe byiza?
Amasengesho yose asengewe mu mubiri Satani arayatoragura, kandi akanayasubiza. Kubera iki? Yigira malayika w'umucyo. Hari abantu bazi ko Satani aba ikuzimu, ntabwo ariho aba! Aba mu kirirere n'ingabo zishinzwe gutangira amasengesho y'abera. Isengesho ryose ridasengewe mu buryo bw'Umwuka araritoragura!
Sinavuga ngo dusengere mu ndimi kuko twese tutazavuga mu ndimi, ahubwo ni ryari uheruka kugirana ubusabane n'Imana? Muri iki gihe basigaye bigisha abantu kuvuga mu ndimi, ariko indimi nshya ntizigwa ahubwo ni ubusabane umuntu agirana n'Imana ku giti cye.
Bazafata inzoka
Iyo Bibiliya ivuga inzoka, iba ishaka kuvuga uburiganya. Satani ni umuriganya azanwa: No kwica, kwiba, no kurimbura. Uzi ko Satani aturiganya, akakuriganya, n'ejo akakuriganya ukumva ari ibisanzwe. Rimwe na rimwe tukajya tuvuga ngo 'Ni ubushake bw'Imana, ni ishuri ry'Imana', yego ushobora kuba uri mu ishuri ry'Imana iga neza, ariko nimba yarabikubwiye. Ariko niba itarabikumenyesheje birashoboka ko harimo uburangare, Satani akaba akuriganya.
Mu isi y'umwuka nta mikino, Bibiliya iravuga ngo 'KUko abo dukirana atari ab'inyama n'amaraso'(Abo tunigana nabo, mu kirundi)
'Rimwe nari ndi i kibungo muri Sake, turyamanye n'umupasiteri umwe ararota. Arota arwana n'inzoka3, ebyiri arazica imwe iraguruka iramusiga. Ahita abwira umudmu we ngo' Mada, ntegurira igikapu ngiye gusenga nzagaruka nayo ipfuye! Ndamubwira nti' ariko pasite naje kugusura mvuye i Kigali, ugiye kunta mu nzu ngo ugiye gusenga ngo warose?' arambwira ati'Ntubizi wowe, njyewe urugamba ndwana ndaruzi!' icyakurikiye ni iki? Yaragiye ajya gusenga iminsi 3 ndamutegereza.
Aho agarukiye, arambwira ati "Noneho nabonye Imana impa insinzi kuri cya kibazo' Uzi ibyabaye? Icyumweru gikurikiyeho haje umuntu amurogera abana3, kumwe za nzoka zaje ari eshatu. Abana babiri bagerageza kubarutsa ntibaremba cyane, umwe araremba agera muri koma! Ubwo iyo ataba yarasenze ngo ya nzoka ipfe, yari bubeho? Imana yamumugaruriye nk'uzutse kubera ya masengesho y'iminsi3!
Mbabazwa n'ukuntu abakristo aribo bantu bakina mu byo barimo. Isi y'umwijima ikora ku manywa na nijoro, ibintu byabo biradoze byubatse neza! ni twe tutazi ibyo turimo. Mu butware twahawe harimo no kuburizamo uburiganya bwa Satani.
Satani ashobora kukuriganya: Businesi yawe, yakuriganya umugabo/umugore, yakuriganya abana, akazi... Yakuriganya ibintu byari ibyawe wari ugiye kubigeraho, bikaguca mu myanya y'intoki. Ugahora wibaza kuki ntangira umushinga ugatwarwa n'abandi, kuki ntwita zikavamo?...
Nibanywa ikintu kica ntacyo kizabatwra na hato
Aha nibavuga ikintu kica, ntitwumve uburozi gusa. N'uburozi tujya tubukira mu izina rya Yesu! Ariko ibyica bishobora kuba ari poronogarafi ureba, (Hari ubwo ufungura ijambo ry'Imana ugakubitana nayo, ibintu biteye ubwoba!), bishobora kuba ari social media, bishobora kuba ari filime ureba. Ibihugu bitubura ibiribwa, abaturage babyo bicwa na kanseri ku kigero kiri hejuru. Niturya tujye tubanza tubirambikeho ibiganza, twizere ko Imana ikuyemo ibyo byica.
Ijambo ry'Imana yavuze ryose ni ukuri. Ese wizeye ibyo? Bazanywa ikintu kica, ntacyo kizabatwara na hato!
Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire
Ushobora kuba uri ku gisasiro urwaye, mu bitaro cyangwa ahandi, ushobora kuba warahawe itangazo riteye ubwoba no kwa muganga. Ibiganza by'abantu b'Imana biba birimo farumasi byuzuye imiti ikiza!
"Nigeze kurwara igifu, kwamuganga bantegeka kuzagenda bakakibaga. Buri buke njyayo, umukecuru twasenganaga arambwira ati uzaze undebe. Ngeze yo nsanga yatetse ibiryo byose kwa muganga bambujije, arabisengera aratura ati 'Ibi biryo bivemo umuti uvura!" ndavuga nti hoya simbirya, arambwira ati rya! Uzi ko nabiriye igifu cyanjye kigahita gikira Kugeza n'ubu! Past Desire.
Nabonye abantu barambitseho ibiganza abadayimoni babavamo, hari abariye igaburo ryera bakira pararize. Nabonye abantu bakira indwara zananiranye, abaganga baravuze ko zitazakira ariko Imana ikabakiza.
Soma ibi byanditswe ubyizereremo usenge Imana igukize indwara. Kuva 15:26, Kuva 23:25
Uyu ni umunsi wa 5 mu minsi 10 yo gusenga 'Tuyobiza Imana inzira', hibandwa mu gusengera abarwayi. Reba hano amashusho
Source : https://agakiza.org/Nudakoresha-ubutware-wahawe-muri-Kristo-Yesu-Satani-we-azi-icyo-gukora-Pst.html