Ntezirizaza Célestin utuye mu mudugudu wa Shabana Akagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda, afite umurima w'umuceri mu Murenge wa Rwempasha ahitwa Kazaza (Muvumba icyanya cya Munani).
Avuga ko umuceri we wamaze kwera ariko yabuze uko ajya kuwusarura kubera ko atemerewe gushyira ikinyabiziga mu muhanda ngo agende, kuko amabwiriza ya Guma mu Rugo nta moto yemerewe kugenda.
Ati “Ubushize naraje ngeze hariya mu byapa (aho Gatunda igabanira na Rukomo), abapolisi bansaba gusubira mu rugo. Nahamagaye Agronome ambwira ko nuzuza ifishi, musaba kuyinyoherereza kuri telefone y'umuturanyi kuko nta smart phone ngira n'ubu ntarabinkorera”.
Ntezirizaza avuga ko koherereza abakozi amafaranga gusa atarebye aho bakoze na byo ari ikibazo kuko bashobora no kumubeshya.
Yibaza ukuntu azakurikirana imyaka ye mu gihe atemerewe kurenga umurenge atuyemo ari ku kinyabiziga.
Agira ati “Ikibazo ngo ni uko nkoresha moto, none se nava i Gatunda n'amaguru nkagera Rwempasha koko! Bakwiye kudufasha tugasarura kuko ibikorwa by'ubuhinzi biremewe kandi abantu ntitwahinga aho dutuye gusa”.
Ngamije Aloys wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gishororo Umurenge wa Mukama, avuga ko kugera ku murima we w'umuceri ahitwa Kazaza mu Murenge wa Rwempasha ari ikibazo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 ni bwo yabashije kugerayo nyuma yo kumenya ko hari amatungo yamwoneye.
Avuga ko yakoresheje amayeri kuko ngo yasabye icyangombwa cy'inzira ku murenge bakamusubiza ko ntacyo batanga ariko yagenda nta kibazo.
Ati "Nabajije ku murenge bambwira ko nta cyemezo batanga ariko nagenda gusa. Uyu munsi rero nabashije kujyayo nkoresheje amayeri yo guhambira ihema kuri Moto, ariko nagize n'amahirwe nta muntu twahuye".
Akomeza agira ati "N'ubu amafaranga y'abakozi yanshiranye ngomba gusubira mu rugo kuyashaka, urumva ndahambiraho amahema na none. Ariko baduhaye icyemezo ni byo byaba byiza kuko byaduha umutekano aho kugenda twihishahisha".
Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko abahinzi bemerewe gukomeza ibikorwa byabo, bityo abafite ibibazo byo gukorera kure y'aho batuye bakwegera imirenge ikabafasha.
Ati “Hari urupapuro buzuza mu buryo bw'ikoranabuhanga bagasubizwa nyuma y'umunsi umwe, ariko kubadashobora kugera kuri ubwo buryo begera imirenge batuyemo ikabafasha bakabona uko bagera ku mirima yabo”.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, na we asaba abahinzi bafite ikibazo nk'icyo kwegera imirenge batuyemo kugira ngo bafashwe.
Agira ati “Ubwo ikibazo ni moto agendaho ariko yavugana n'ubuyobozi bw'umurenge na bwo bukavugana na Polisi bakamureka akagenda nta kibazo kuko ndumva atari ngombwa guha umuhinzi icyangombwa kuko kenshi biba bizwi ko ari muri uwo mwuga”.
Benshi mu bahinzi b'umuceri n'ibigori mu Karere ka Nyagatare guhera muri Nyakanga ni bwo batangiye isarura ryahuriranye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by'umwihariko bakaba bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.