Aba baturage bafatiwe mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi mu rwuri rw’umuturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew, yabwiye IGIHE ko aba baturage babafashe mu masaha ya saa tanu z’amanywa ubwo basangaga basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Yakomeje avuga ko aba baturage byatangiye haza babiri, bacumbikirwa na nyir’urwuri nyuma abandi bagenda baza aho ngo babwiye ubuyobozi ko Imana ariyo yahabayoboye ngo kuko ariho bakwiriye gusengera hizewe.
Yavuze ko aba baturage nta n’umwe ugira ubwisungane mu kwivuza, nta ndangamuntu bagira, ntibambara udupfukamunwa, abana babo ntibiga ndetse ntibanashaka no gupimwa COVID-19 ngo kuko batayemera.
Yakomeje agira ati “ Ni ahantu bagiye baza uruhongohongo kuko hari hacumbikiwe babiri abandi bagenda baza nyuma abenshi baturutse mu Karere ka Ngoma n’ahandi, niho biberaga bari bahamaze igihe kinini.”
Bose bararaha hanze mu ihema abana babo ngo nibo barara mu nzu mu gihe bamaze umwaka urenga bibera muri uru rwuri.
Ibyo kwirinda COVID-19 ntibabikozwa
Mu gihe abandi baturage bo mu Karere ka Nyagatare bari muri gahunda ya Guma mu Rugo bashyizwemo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aba bakirisitu bo ntibakozwa ibyo kwirinda iki cyorezo kuko batambara udupfukamunwa kandi ntibanemere ko gihari.
Ndamage ati “Kubabwira Coronavirus bahita bakubwira ko ari ibyago byateye ngo kandi abantu barindwa n’Imana.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bagiye kubatwara kuri Polisi ya Nyagatare kugira ngo bakomeze kwigishwa ngo kuko imyumvire bafite iteye inkeke.
Ati “ Tugiye kubanza tubigishe kuko bageze ku rwego rwo hejuru mu buyobe, tugiye kubanza tubigishe imyumvire bafite mu gusenga ihinduke kuko hari abataye abagore, abataye abagabo n’abandi benshi bataye imiryango yabo ngo kuko aribwo butumwa bafite.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya birinda imyumvire ipfuye mu gusenga ibabwira ko badakwiriye kwirinda ibyorezo cyangwa se gutanga ubwisungane bwo kwivuza.
Abenshi mu bafashwe baturuka mu Karere ka Ngoma.