Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bamazemo umwaka n'igice basenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bari bamaze umwaka n
Bari bamaze umwaka n'igice bibera mu rwuri basenga

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y'amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w'umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

Abafashwe ngo basengera mu idini ry'Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n'abana babo ntibajya mu mashuri.

Uwo muyobozi saba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga.

Ati "Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw'umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw'Imana."

Uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

Uko ari 19 nta muturage wa Nyagatare urimo, 16 baturutse mu Karere ka Ngoma, babiri mu Karere ka Bugesera n'umwe mu Karere ka Gasabo.

Abo ngo bavuga ko batajya barwara ndetse ngo ntibikoza agapfukamunwa kuko Covid-19 ngo itabafata, nyamara aho basengera hari aho bashinze ihema ngo barwariramo.

Murekatete avuga ngo umwaka n'igice baba aho hantu ngo batunzwe no kujya guhingira abaturage bakabona ibibatunga.

Agira ati "Ngo habanje kuza babiri bahingira abaturage batumaho bagenzi babo, babanje kuba mu mazu bakaza gusengera mu rwuri aho tubasanze, nyuma amazu bayavamo bahitamo kwibera aho basengera mu rwuri."

Avuga ko kubera ko bafite imyumvire igoranye ngo bagiye gushaka abazobereye mu by'imyemerere babafashe kumva amakosa barimo banakangurirwe kubahiriza gahunda za Leta, harimo kuba mu miryango yabo ndetse no kwigisha abana.

Bakimara gufatwa bahakanye ko badashobora kwemera gupimwa COVID-19 kandi ko badashobora kuva aho bari kuko Imana yabasezeranyije ko ihabasanga uyu munsi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)