Aba banyeshuri uko ari 13 bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya mugenzi wabo witwa Ihorindengera Anita yizihirijwe mu rugo aho acumbitse mu kagari ka Barija mu Mujyi wa Nyagatare.
Aba banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare bacumbikiwe kuri station ya Police ya Nyagatare, aho bumvikana bicuza ibyo bakoze bagahamya ko batazongera kugwa mu makosa nk'aya ahembera ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyagatare, bwongeye kwibutsa abaturage cyane cyane urubyiruko kudakerensa iki cyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny avuga ko nubwo aba bafashwe bagiye kwigishwa ndetse bakanacibwa n'amande y'amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu nk'uko yashyizweho na Njyanama y'akarere ka Nyagatare, ngo ntibikwiye na gato ko urubyiruko rwiga muri Kaminuza ari rwo rwakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, akanibutsa ariko ko kugira ngo icyi cyorezo cyiranduke bisaba kwirinda kwa buri wese.
Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hafatiwe abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko mu bihe bitandukanye hari abafatwaga bakigishwa bakanacibwa amande kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakoze ibikorwa bitandukanye ariko byose bihuriye ku mwihariko wo gukwirakwiza icyi cyorezo.
Ivomo : RBA
UKWEZI.RW