-
- Ibiribwa ngo hari aho birimo guhabwa abifashije
Ku wa 19 Nyakanga 2021, ni bwo mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 yatangiye guhabwa ibiribwa, kubera kugirwaho ingaruka na Covid-19.
Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka n'icyo cyorezo byahawe abishoboye, nyamara hari abandi bari basanganywe imibereho itari myiza batunzwe no guca inshuro bitagezeho.
Uwo mubyeyi atanga urugero ko ibiribwa mu Kagari kabo ka Kabare, byahawe abacuruzi ndetse n'abamotari abandi babwirwa ko bajya gushaka ibyate kuko ibikorwa by'ubuhinzi byemewe.
Ati “Hari umugabo witwa Phocas ni umucuruzi ni we duhahiraho, hari Kazungu ni umucuruzi ibintu byose ni ho tubihahira, urugo rwa Casmir babiri mu muryango we barafashe. Nyamara hari umugore uherutse gupfusha umugabo yasigaranye abana adashoboye no gutungira mu ikode barabimwimye. Ngo ubuhinzi buremewe tujye gushaka ibyate, twese twari dutunzwe n'umujyi wa Nyagatare none ntitujyayo, kuki batatumenya?”
Umujyamana mu nama Njyanama y'Akagari ka Kabare, Musoni Soteri, avuga ko batunguwe n'urutonde beretswe rw'abagomba guhabwa ibiribwa.
Avuga ko n'ubwo ngo ibiribwa byagenewe ibyiciro runaka by'abantu, ariko na none hari icyo birengagije kuko hari uwagira ikibazo ubucuruzi bwe bugahagarara ariko afite ahandi akura.
Ati “Twaratunguwe tukibona urwo rutonde, twararwanze ariko nta kundi byakagenze. Ariko twiyemeje ko ubutaha tutazongera kwemera urwo rutonde kuko niba umucuruzi ibikorwa bye byarahagaze, afite ahandi akura, umumotari afite ahandi, ariko hari abaturage tuzi bafite ibibazo kandi na bo bagizweho ingaruka na COVID-19”.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu itangwa ry'ibyo biribwa hashobora kubamo amakosa bityo ufite ikibazo akwiye gushaka uko yamenyesha ubuyobozi. Avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.
Yizeza abatabashije kubona ibyo biribwa ko ikiciro gikurikiraho amakosa ashobora kuba arimo azaba yakosowe ku buryo bizabageraho.
Agira ati “Burya umuntu ajya gutaka ababaye kandi yashatse ibiryo yabibuze, baba bakwiye kumureba bakabimuha kuko abantu bose ntibari ku rutonde, ariko mu gihe habonetse undi ubikeneye akaba ataragaragaye ku rutonde, aba akwiye kwandikwa kuko n'ubundi tuzakomeza ubutaha tukabimuha”.
Mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 ni yo yahawe inkunga ya mbere y'ibiribwa bigizwe na Kawunga, Umuceri ndetse n'Ibishyimbo.
Icyakora na mbere y'uko ibiribwa bitangwa, ubuyobozi bwari bwizeje ko abazacikanwa n'ikiciro cya mbere nabo bizabageraho.
Ubundi abagomba kugerwaho n'iyi nkunga ni abarwaye Covid-19 ndetse n'abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, Akarere ka Nyagatare katangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 ikazamara iminsi 10.