Nyagatare: RIB yafunze Mudugudu ukurikiranyweho gukubita umunyamakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntirenganya Charles ukorera Radio Flash yakubitiwe mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi ubwo yari ari gutara inkuru.

Amakuru avuga ko muri uyu Mudugudu kimwe n’ahandi hatandukanye hari hashyizwe abasore bafite inkoni babuzaga abaturage gutambuka bakabasubiza mu rugo, hari abashatse amazi babura uko bajya kuvoma, abandi bakabura uko bajya guhaha ni ko kwitabaza uyu munyamakuru ngo abavuganire agezeyo birangira ariwe ukubiswe.

Nyuma yo gukubitwa yagiye kwa muganga ahabwa imiti ndetse anaterwa urushinge arataha, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwari bwahakanye amakuru y’uyu munyamakuru yo gukubitwa aho bwavugaga ko nta muntu wigeze amukoraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yavuze ko Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona witwa Kalisa Sam na Mutsinzi Stiven w’imyaka 25 batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake Umunyamakuru wa Radio Flash FM witwa Ntirenganya Charles ufite imyaka 34 bakaba bamukubise ari mu kazi ko gutara amakuru.

Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB Karangazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo akora ahohotera abo ashinzwe kuyobora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)